English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umusirikare wa FARDC uyobora Brigade ya 12 afungiwe i Kinshasa

General Andre Ohenzo usanzwe uyobora abasirikare ba FARDC mu misozi y'i Mulenge, afungiwe mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo i Kinshasa nyuma yo guhamagarwa n'urwego rushinzwe iperereza agahita atabwa muri yombi.

MCN dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu musirikare uyoboye Brigade ya 12 yo muri Minembwe afungiwe i Kinshasa nkuko bamwe mu basirikare bakora mu rwego rw'iperereza babitangaje.

Amakuru avuga ko uyu musirikare afunzwe azira gukorana bya hafi na Twirwaneho iyobowe na Col Rukunda Michel wamamaye ku izina rya Makanika.

MCN ikomeza ivuga ko uyu musirikare afungiye mu biro by'iperereza bya gisirikare i Kinshasa.

Aba basirikare babwiye Minembwe Capital News bati"Komanda wa Brigade ya 12 Gen Andre Ohenzo afungiwe i Kinshasa kandi arazira gukorana bya hafi na Twirwaneho."

Andre Ohenzo yahawe kuyobora Brigade ya 12 tariki ya 13 Gashyantare 2023 ahita avuga ko azanye amahoro mu misozi miremire y'i Mulenge ni mu gihe yasanze hari ubushyamirane bukaze hagati ya Twirwaneho n'ingabo za Leta ya Kinshasa bwari bumaze imyaka irenga itanu.

Kuva yagera muri izi nshingano iyo ntambara yaragabanutse hagati y'ingabo za Leta na Twirwaneho ndetse na Mai Mai izwiho gukorana bya hafi n'ingabo za Leta.

Ibyo bibaye mu gihe ingabo z'u Burundi zikorana n'iza FARDC zongeye kwisuka ku bwinshi mu misozi miremire ya Mulenge aho binavugwa ko izo ngabo zaba zifite umugambi wo kurwanya abagize umutwe wa Twirwaneho.

 



Izindi nkuru wasoma

Uko Gahunda ya RDF na FARDC ipanze mu gusenya FDLR

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

DRC:Umusirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 ahita ajya kwirega

FARDC na M23 bongeye kwesurana

Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-05 10:03:00 CAT
Yasuwe: 188


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umusirikare-wa-FARDC-uyobora-Brigade-ya-12-afungiwe-i-Kinshasa.php