Abakozi ba Kenya Airways bari bafungiye i Kinshasa barekuwe
Ku wa Mbere tariki ya 06 Gicurasi 2024 ubuyobozi bwa Sosiyeti y'indege ya Kenya Airways bwatangajeko abakozi babiri b'iyo sosiyeti bari bafungiwe i Kinshasa kuva mu mpera za Mata bamaze kurekurwa.
Ibi ni ibyatangajwe n'umuyobozi mukuru wa sosiyeti y'indege ya Kenya Airways Allan Kalavuka ndetse avugako ingendo z'indege zari zarasubitswe mu mpera za Mata zigomba gukomeza.
Abakozi ba Kenya Airways bafunzwe ku wa 19 Mata , bafungwa n'urwego rw'iperereza ry'ingabo za Congo bivugwako babuze inyandiko za gasutamo ku mizigo imwe y'agaciro .iyo sosiyeti yavuzeko itigeze ifata imizigo kubera ko impapuro z'abatwara ibicuruzwa zitari zuzuye.
Aba bakozi bombi barafunzwe nubwo icyemezo cyasabye ko barekurwa bituma indege igaharika ingendo zayo, bivugwa ko ifungwa ry'abo bakozi ryagoye ingendo z'indege za KQ.
Amakuru avugako umwe muri abo bakozi yari Umunyakenya undi ari Umunyekongo.
Umunyamabanga mukuru wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Kenya, Korir Sing'oei abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati" Nishimiye cyane kumenyesha ko Lydia Mbatela Umuyobozi wa KQ muri DRC amaze kurekurwa n'abayobozi i Kinshasa.
Kenya Airwaysa yavuze ko na mugenzi wa Mbotela w'Umunyakenya nawe ubu yamaze kurekurwa.
Minisitiri w'itumanaho muri Congo akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma n'ubutasi bwa gisirikare ntabwo yahise atanga ibisobanuro nk'uko Reuters yari yabyifuje.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show