DRC:Imirwano hagati y'abasirikare n'abasivile yaguyemo abantu barindwi
Abantu barindwi bo muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y'Amajyepfo baguye mu mirwano yabaye hagati y'abasirikare n'abasivile yatewe no gutongana hagati y'umubyeyi w'umukobwa wateretwaga n'umusirikare maze baza kugira ibyo batumvikanaho havuka intambara yumvikanyemo amasasu.
Ibyo byabaye ku wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi ahitwa Kabushwa mu gace ka Irhambi Katana.
Amakuru avuga ko intonganya zabaye hagati y'uwo mubyeyi n'umusirikare wateretaga umukobwa we zaje kuvamo urupfu rw'uwo mubyeyi kuko yishwe arashwe n'uwo musirikare.
Ubwo abaturage babonaga uwo musirikare arashe uwo mubyeyi bahise barakara bashaka kwihorera kuri uwo musirikare maze ahita arasa abandi batatu ariko abaturage bakomeza guhangana nawe kugeza mu rukerera .
Radio Okapi yatangaje ko abantu barindwi aribo bahise bahasiga ubuzima.
Nta makuru arasohoka anyomoza iyo mibare yabaguye muri iryo sanganya.
Umudepite ukomoka muri ako gace witwa Serge Bahati yasabye ko hatangizwa iperereza kuri ubwo bwicanyi bwakorewe abasivile bugakorwa n'ushinzwe kubarindira umutekano.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show