English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Imirwano hagati y'abasirikare n'abasivile yaguyemo abantu barindwi

Abantu barindwi bo muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y'Amajyepfo  baguye mu  mirwano  yabaye hagati y'abasirikare n'abasivile yatewe no gutongana hagati y'umubyeyi w'umukobwa wateretwaga n'umusirikare maze baza kugira ibyo batumvikanaho havuka intambara yumvikanyemo amasasu.

Ibyo byabaye ku wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi ahitwa Kabushwa mu gace ka Irhambi Katana.

Amakuru avuga ko intonganya zabaye hagati y'uwo mubyeyi n'umusirikare wateretaga umukobwa we zaje kuvamo urupfu rw'uwo mubyeyi kuko yishwe arashwe  n'uwo musirikare.

Ubwo abaturage babonaga uwo musirikare arashe uwo mubyeyi  bahise barakara bashaka kwihorera kuri uwo musirikare maze ahita arasa abandi batatu ariko abaturage bakomeza guhangana nawe kugeza mu rukerera .

Radio Okapi yatangaje ko abantu barindwi aribo bahise bahasiga ubuzima.

Nta makuru arasohoka anyomoza iyo mibare yabaguye muri iryo sanganya.

Umudepite ukomoka muri ako gace witwa Serge Bahati yasabye ko hatangizwa iperereza kuri ubwo bwicanyi bwakorewe abasivile bugakorwa n'ushinzwe kubarindira umutekano.



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

DRC:Abantu barenga ibihumbi 15 bamaze kwandura ibicurane by'inkande(MPox)

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpanuka y'imodoka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-24 04:51:48 CAT
Yasuwe: 163


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCImirwano-hagati-yabasirkare-nabasivile-yaguyemo-abantu-barindwi.php