DRC:Imiti ifite agaciro ka Miliyoni y'amadorari yahiye irakongoka
Ikigo cy’imiti (CAMEKIS) cyo muri Kisangani cyafashwe n’inkongi y’umuriro kirakongoka, bituma imiti ifite agaciro ka Miliyoni y’amadorari ishya irashira.
Umuyobozi wa CAMEKIS, ikigo gishinzwe gukwirakwiza imiti muri Kisangani yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko iki kigo cyahiye mu ijoro ryo ku wa 05 Kanama 2024, akaba yatangaje ko hahiye imiti ifite agaciro ka miliyoni irenga y’amadorari y’Abanyamerika.
Amakuru avuga ko imodoka ishinzwe kuzimya umuriro mu mujyi yageze aho ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ariko igasanga ntacyo ikiramira.
Nk’uko byatangajwe na Dr. Eyane, ngo iyi miti yari igamije kurwanya igituntu, virusi itera sida, malariya, ndetse na COVID-19 nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ibivuga.
Yagaragaje kandi akababaro katewe n’imyitwarire y’abantu bamwe bari aho, bitwaje icyo kibazo bakiba ibicuruzwa byinshi.
Yagize ati: “Ndetse n’abantu twatekerezaga ko ari beza batwaye bimwe mu bintu byacu.”
Bivugwa ko iyi Depot ari nini cyane, ikaba igaburira ibigo nderabuzima bisaga 26 byo mu ntara ya Tshopo, ikaba ifite ibushobozi bwo kwakira Metero kibe 300.000 y’imiti.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show