English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Imiti ifite agaciro ka Miliyoni y'amadorari yahiye irakongoka

Ikigo cy’imiti (CAMEKIS) cyo muri Kisangani cyafashwe n’inkongi y’umuriro kirakongoka, bituma imiti ifite agaciro ka Miliyoni y’amadorari  ishya irashira.

Umuyobozi wa CAMEKIS, ikigo gishinzwe gukwirakwiza imiti muri Kisangani yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya  Congo, yatangaje ko iki kigo cyahiye mu ijoro ryo ku wa 05 Kanama 2024, akaba yatangaje ko hahiye  imiti ifite agaciro ka miliyoni irenga y’amadorari y’Abanyamerika.

Amakuru avuga ko imodoka ishinzwe kuzimya umuriro mu mujyi yageze aho ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ariko igasanga ntacyo ikiramira.

Nk’uko byatangajwe na Dr. Eyane, ngo iyi miti yari igamije kurwanya igituntu, virusi itera sida, malariya, ndetse na COVID-19 nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ibivuga.

Yagaragaje kandi akababaro katewe n’imyitwarire y’abantu bamwe bari aho, bitwaje icyo kibazo bakiba ibicuruzwa byinshi.

Yagize ati: “Ndetse n’abantu twatekerezaga ko ari beza batwaye bimwe mu bintu byacu.”

Bivugwa ko iyi  Depot ari nini cyane, ikaba igaburira ibigo nderabuzima bisaga 26 byo mu ntara ya Tshopo, ikaba ifite ibushobozi bwo kwakira Metero kibe 300.000 y’imiti.

 



Izindi nkuru wasoma

RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420

Inkingo zirenga Miliyoni eshatu za Mpox zigiye koherezwa muri Congo

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa

DRC:Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwakomorewe uretse zahabu gusa

RMB yahagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y'agaciro azwi nka beryllium



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-06 11:55:26 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCImiti-ifite-agaciro-ka-Miliyoni-yamadorari-yahiye-irakongoka.php