Musanze:Yafatanywe Litiro 2000 by'inzoga zitwa "Nzoga Ejo" ahita aburirwa irengero
Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve Akagali ka Bukinanyana hafatiwe Litiro 2,000 by'inzoga z'inkorano zitwa "Nzoga Ejo" zose zihita zimenywa n'inzego zishinzwe umutekano.
Hari mu mukwabo wakozwe na Polisi wari ugamije gufata abakora ndetse bagacuruza inzoga z'inkorano zitujeje ubuziranenge.
Muri uwo mukwabo mu rugo rw'uwitwa Ndagijimana Callixte w'imyaka 42 hafatiwe Litiro 2000 by'inzoga zitwa "Nzoga Ejo", uwo mugabo yahise atoroka maze umugore we witwa Mukeshimana Béâtrice w'imyaka 35 bafatanya kuzicuruza aba ariwe utabwa muri yombi.
Ubwo izo nzoga ziri zimaze kumenywa ibikoresho zari zirimo byahise bijyanwa mu biro by'Akagali ka Bukinanyana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko izi nzoga zafashwe muri gahunda ya polisi yo gukora umukwabo ku bakora izo nzoga ndetse no ku bufatanye n'abaturage batanze ayo makuru.
Ati"Ibi byose byagezweho ku makuru yatanzwe n'abaturage ndetse n'ubufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, muri iyo Operation hamenywe Litiro 2000 zafatiwe mu rugo rwa Ndagijimana Callixte biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage."
SP Mwiseza yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturage abashimira uburyo bakomeje gufatanya n'abashinzwe umutekano mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano ariko kandi abasaba kwirinda gukoresha inzoga nk'izo kuko zigira uruhare mu guhungabanya umutekano.
Ati"Ndabashimira uburyo ku mukomeje gukorana n'inzego zishinzwe umutekano mu gutahura abakora ibikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano ariko kandi mugomba kwirinda kunywa ziriya nzoga kuko zigira uruhare mu guhungabanya umutekano kuko abazinyoye usanga wagirango bafite ibibazo byo mu mutwe bagateza umutekano muke mu baturage no mu ngo zabo."
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show