DRC:Umuhanda Minova-Sake wafunzwe n’inyeshyamba za M23
Imirwano irakomeje hagati ya FARDC, imitwe iyitera inkunga na M23 aho kuri ubu iyo mirwano imaze gufata indi ntera ,kuwa gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024 M23 yafashe ibice bitandukanye birimo Shasha,Kihindo,Kituva ndetse na Nyamubingwa.
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko ubu M23 yafunze umuhanda uhuza Kivu zombi nyuma yuko itangiye kugenzura ibyo bice.
Abaturage basanzwe bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Goma bavuze ko ubu nta muhanda Goma yabona wanyuzwamo ibicuruzwa biyinjiyemo kuko imihanda yose iyihuza n’utundi duce yamaze gufungwa.
Abaturage bavuga ko ubu udashobora kuva ahitwa i Minova ngo ujye Sake cyangwa Goma.
Umuyobozi uhagarariye ihuriro rya Alliance Fleuve Congo Col Nanga nawe yagaragaye yemeza ko inyeshyamba za M23 zamaze gufata agace ka Shasha ko ku nyengero z’ikiyaga cya Kivu asaba abaturage batuye muri ibyo bice gushyigikira M23 kugirango bakureho ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.
Umutwe wa M23 ushinja igisirikare cya Leta ya Congo FARDC ,imitwe iyifasha ndetse na SADC kugaba ibitero by’imbunda na za drone ku bice bituwe n’abaturage bigahitana umubare mwinshi w’Abasivile
Kugeza ubu ntacyo Leta ya Congo iratangaza ku makuru akomeje gucaracara ko M23 yafunze umuhanda wa Sake-Minova ndetse no kuba yafashe agace ka Shasha.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show