English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Umuhanda Minova-Sake wafunzwe n’inyeshyamba za M23

Imirwano irakomeje hagati ya FARDC, imitwe iyitera inkunga na M23 aho kuri ubu iyo mirwano imaze gufata indi ntera ,kuwa gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024 M23 yafashe ibice bitandukanye  birimo Shasha,Kihindo,Kituva ndetse na Nyamubingwa.

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko ubu M23 yafunze umuhanda uhuza Kivu zombi nyuma yuko itangiye kugenzura ibyo bice.

Abaturage basanzwe bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Goma bavuze ko ubu nta muhanda Goma yabona wanyuzwamo ibicuruzwa biyinjiyemo kuko imihanda yose iyihuza n’utundi duce yamaze gufungwa.

Abaturage bavuga ko ubu udashobora kuva ahitwa i Minova ngo ujye Sake cyangwa Goma.

Umuyobozi uhagarariye ihuriro rya Alliance  Fleuve Congo  Col Nanga nawe yagaragaye yemeza ko inyeshyamba za M23 zamaze gufata agace ka Shasha ko ku nyengero z’ikiyaga cya Kivu  asaba abaturage batuye muri ibyo bice gushyigikira M23 kugirango bakureho ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Umutwe wa M23 ushinja igisirikare cya Leta ya Congo FARDC ,imitwe iyifasha ndetse na SADC kugaba ibitero by’imbunda na za drone ku bice bituwe n’abaturage bigahitana umubare mwinshi w’Abasivile

Kugeza ubu ntacyo Leta ya Congo iratangaza ku makuru akomeje gucaracara ko M23 yafunze umuhanda wa Sake-Minova ndetse no kuba yafashe agace ka Shasha.



Izindi nkuru wasoma

Umuhanda Nyungwe-Nyamasheke wafunzwe n'inkangu

DRC:Umuhanda Minova-Sake wafunzwe n’inyeshyamba za M23

Gakenke:Umuhanda wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amasaha 10 wafunzwe n’inkangu

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wari wafunzwe n’amazi wongeye kuba nyabagendwa

Congo: Ingabo z’u Burundi zagaruye inka 20 n’intama15 zari zashimuswe n’inyeshyamba



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-04 12:05:53 CAT
Yasuwe: 231


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCUmuhanda-MinovaSake-wafunzwe-ninyeshyamba-za-M23.php