English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Diane Rwigara yamaze gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi Diane Shima Rwigara yongeye gutanga Kandidatire nkumwe mu bifuza kuba umukandisa wigenga  mu matora y'umukuru w'igihugu ateganijwe muri Nyakanga 2024.

Diane yiyongereye ku bandi bamaze gutanga Kandidatire zabo ku mwanya wa Perezida barimo Paul Kagame watanzwe n'umuryango wa FPR-Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Green Party, bane bigenga barimo Manirareba Herman, Habimana Thomas, Barafinda Fred na Hakizimana Innocent.

Gutanga lisite ntakuka y'abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 14 Kamena 2024 mu gihe amatora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga ku wa 15 imbere mu gihugu.

Ubwo Diane Rwigara yashakaga kwiyamamaza mu 2017 Komisiyo y’amatora ntiyakiriye kandidatire ye nyuma yuko yari isanze mu mikono y’abantu bamuzi harimo n’iy’abapfuye.



Izindi nkuru wasoma

Umukinnyi w'u Rwanda wari usigaye mu mikino olempike yaje ku mwanya wa 77

U Rwanda rukeneye miliyari 6 Frw yo kugura sitasiyo zipima amazi no gutanga umuburo ku biza

Pasiteri Antoine Rutayisire yisobanuye ku magambo akakaye aherutse gutangaza

Rubavu:IronMan twiteguye gutanga ibyishimo kurusha mbere-Visi Meya Nzabonimpa

Hatangajwe ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-30 08:41:09 CAT
Yasuwe: 365


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Diane-Rwigara-yamaze-gutanga-kandidatire-ku-mwanya-wumukuru-wigihugu.php