English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukinnyi w'u Rwanda wari usigaye mu mikino olempike yaje ku mwanya wa 77 

Clémentine Mukandanga yabashije kurangiza Marathon (42km) akoresheje amasaha 2:45:40 afata umwaya wa 77 mu bakinnyi 80 barangije iri siganwa ryo ku munsi wa nyuma w’imikino olempike ya Paris ku Cyumweru.

Muri iyi marathon mu cyiciro cy’abagore, Hassan Sifan wavukiye muri Ethiopia ariko ukinira igihugu cy’Ubuholandi cyamwakiriye akiri muto nk’impunzi, ni we watwaye umudali wa zahabu.

Mukandanga, wari umukinnyi wa nyuma wari usigaye gukina ku ruhande rw’u Rwanda, aba mbere bamusizeho iminota irenga 20.

Abakinnyi bagera ku munani bari baserukiye u Rwanda bavuye mu mikino olempike nta mudali batahanye, gusa Afurika muri rusange yongereye imidali ibiri ku yo yatwaye ubushize mu mikino nk’iyi ya Tokyo mu 2020.

Muri iyi mikino ibihugu bya Afurika byegukanye imidali yose hamwe 39, mu gihe Ubutaliyani bwonyine bwegukanye imidali 40 yose hamwe.

Abashinzwe imikino mu bihugu bitandukanye bya Afurika, basubiramo kenshi ko bavanye amasomo mu mikino nk’iyi azatuma begukana imidali mu mikino itaha. Ariko nta mpinduka zikomeye zigaragara ziraboneka muri aya marushanwa.

Ibi ni ibihugu bya Afurika byegukanye imidali (yose hamwe) muri iyi mikino y’i Paris.

Kenya – 11

Algeria – 3

Afurika y’Epfo – 6

Ethiopia – 4

Misiri – 3

Tunisia – 3

Botswana – 2

Uganda – 2

Maroc – 2

Côte d'Ivoire – 1

Cap-Vert – 1

Zambia – 1



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-12 09:07:36 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukinnyi-wu-Rwanda-wari-usigaye-mu-mikino-olempike-yaje-ku-mwanya-wa-77-.php