English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Diane Rwigara yitandukanije na nyina kubera amakuru aherutse gutangaza

Diane Rwigara umukobwa wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara yagaragaje ko yitandukanije n'ibyo nyina Adeline Mukangemanyi Rwigara aherutse gutangaza.

Ku wa kabiri tariki ya 11 Kamena 2024,Abinyujije ku rubuga  nkoranyamabaga rwa X, Diane Rwigara yavuze ko ibyo umubyeyi we atangaza mu biganiro ari ibitekerezo bye bwite.

Ati"Ibyo umubyeyi wacu atangaza ntaho duhuriye nabyo,yaba njye cyangwa basaza banjye ntaho duhuriye nabyo."

                                                                             Adeline Mukangemanyi Rwigara umugore wa Assinapol Rwigara

Ni nyuma yuko Adeline Mukangemanyi uvuga ko atari mu Rwanda muri iyi minsi atangarije kuri rumwe mu miyoboro ya Youtube y'abarwanya u Rwanda ibyerekeranye n'urupfu rw'umugabo we wapfuye mu 2015.

Ubwo Assinapol Rwigara yapfaga,Polisi y'u Rwanda yatangaje ko imodoka ya Mercedes Benz yarimo Assinapol yagonzwe n'ikamyo i Gacukiro mu Karere ka Gasabo mu ijoro rya tariki ya 03 rishyira iya 04 Gashyantare 2015,gusa Umugore we Adiline muri icyo kiganiro aherutse kugira yatangaje ko yiboneye ibimenyetso bigaragaza ko umugabo we yishwe na Leta.

Yagize ati"Ku itariki ya 04/2/2015 nibwo bishye umutware wanjye Rwigara Assinapol,yicirwa mu maso yanjye n'uyu mwana wanjye Anne rwigara Uwamahoro yicwa n'ubutegetsi buriho bwa FPR-Inkotanyi icyo kizahora kivugwa iteka ryose kuko ni ibyo nahagazeho."

Yakomeje avuga ko umukobwa we wapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Kuboza 2023 yari afite amakuru menshi ku rupfu rwa se.

Gusa igikomeje kwibazwa ni uburyo umuryango wahoze ugaragaza ubufatanye utangiye gucikamo ibice umwe yamagana ibyavuzwe na mugenzi we ,ikindi kiri kwibazwa ni ukumenya niba uyu mubyeyi atari gukoresha urupfu rw'umugabo we mu nyungu ze bwite.

 



Izindi nkuru wasoma

Abana b'impinja b'impanga bicanywe na nyina mu gitero cya Israel muri Gaza

Pasiteri Antoine Rutayisire yisobanuye ku magambo akakaye aherutse gutangaza

Abanyamakuru babiri bakoreraga Aljazeera bahitanywe n’ibitero by'ingabo za Israel

Tito Barahira wari ufungiye mu Bufaransa kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye

Sudan-Darfur:Impunzi zatangiye kurwanira ibyatsi n'amatungo kubera inzara



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-12 06:52:11 CAT
Yasuwe: 346


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Diane-Rwigara-yitandukanije-na-nyina-kubera-amakuru-aherutse-gutangaza.php