Sudan-Darfur:Impunzi zatangiye kurwanira ibyatsi n'amatungo kubera inzara
Kubera inzara ikomeje guca ibintu muri Sudan,impunzi zahunze intambara ikomeje kubera mu Ntara ya Darfur zatangiye kurya ibyatsi kubera kubura icyo zishyira mu nda.
Ibi ni ibyatangajwe n'ishyirahamwe ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi muri iki gihugu OMS aho uyu muryango uvuga ko izi mpunzi zugarijwe n'inzara idasanzwe.
OMS ivuga ko uretse intambara itoroheye izo mpunzi, hari n'imvura nyinshi imaze iminsi igwa yatambamiye itangwa ry'ibiribwa bicye byari byashoboye kuboneka bituma bamwe bashoka inzira yo kurya ibyatsi nk'amatungo.
Umuyobozi w'umuryango wabibumbye ishami ryita ku biribwa (WFP) Eddie Rowe yatangarije Reuters ko toni ibihumbi by'impfashanyo zahagaritswe ku mupaka wa Tina uhuza Sudan na Tchad bitewe n'intambara.
Raporo ya Loni igaragaza ko mu Karere Sudan aricyo gihugu cyiza imbere mu byugarijwe n'inzara kubera intambara ndetse cyikaza no mu bya mbere ku isi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show