Donald Trump yashinjije Kamala Harris kuba inyuma y’irindimuka rya Ukraine.
Trump wayoboye Leta ya Amerika, yishongoye cyane kuri Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky wanze kuyoboka inzira y’ibiganiro bari kugirana n’u Burusiya, ngo barebere hamwe uko bahagarika intamabara cyane ko Ukraine ariyo yahatikiriye cyane ubu ikaba igeze aharindimuka.
Ashize amanga Trump yavuze ko abasirikare benshi banakomeye ba Ukraine bose ko baburiye ubuzima muri iyo ntambara, ubu ikaba isigaye yohereza abasaza n’abana ku ugamba bitewe no kubura abasirikare.
Ibi byose Donald Trump yabivugiye muri Lleta ya North Carolina kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nzeri 2024, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya wo kuba Perezida w’Amerika, aho yanenze cyane imyitwarire y’abayobora Ukraine mu bikorwa bya Gisirikare.
Yagize ati ’’Igihugu cya Ukraine cyahindutse isibaniro ry’intambara. Abantu benshi biganjemo abakomeye barapfuye . Ya miturirwa mwiratanaga idasazwe,inganda n’ibiraro naya minara miremire byose byarasenyutse ubu birambaraye hasi.Ukraine ntikiriho ntiwamenya ko ari ya Ukraine ya cyera.’’
Donald Trump yahise ashinja Kamala Harris bahanganyemo ku mwanya wa Perezida w’Amerika na Joe Biden wabaye Perezida w’Amerika, kuba aribo bihishe inyuma yo gushwanyagurika kwa Ukraine.
Ati ‘’Biden na Kamala Harris babigizemo uruhare. Ni bo bemeye guha intwara n’amafaranga Zelensky.Kuri ubu Ukraine nta basirikare isigaranye, kugeza magingo aya bari kwifashisha abana n’abasaza kuko aribo bari kohereza ku rugamba bitewe no kuba baratakaje ingabo nyinshi za guye ku rugamba.
Ukraine yo yirinze gutangaza umubare w’abasirikare bayo bapfuye, u Burusiya buvuga ko abagye ku rugamba bagera mu bihumbi 500 guhera muri Gashyantare 2022.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show