English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Donald Trump atorewe kuyobora Amerika Isi yaba ihuye n'akaga-Ibivugwa na NATO

Umuryango w’Ubwirinzi no gutabarana, NATO ufite impungenge zikomeye bitewe n’uko Donald Trump atorewe kuyobora Amerika ashobora gukura iki gihugu muri uyu muryango, cyangwa agafata ibindi byemezo bikomeye bitewe n’uburyo yagaragaje kutawiyumvamo kenshi kandi ubu akaba ari we ufite amahirwe menshi yo kongera kuba Perezida.

Uyu muryango ufite izi mpungenge mu gihe uri mu nama y’iminsi itatu iri ubera i Washington DC muri Amerika hanizihizwa isabukuru y’imyaka 75 umaze ushinzwe.

Ni inama ibaye mu gihe u Burusiya bukomeje kotsa igitutu Ukraine ku rugamba ndetse n’umubano wabwo n’ibihugu nk’u Bushinwa, Koreya ya Ruguru na Iran ukomeje kuba mwiza kandi ibyo bihugu bifatwa nk’abambari babwo bakomeye.

Ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama harimo kureba icyakorwa ngo Ukraine ibe yakwigaranzura u Burusiya mu ntambara gusa imbogaminzi za byo ni nyinshi zirimo no kuba Amerika yaba igiye kongera kuyoborwa na Donald Trump.

Ikinyamakuru CNBC cyanditse kiti “Trump yongeye gukangaranya abanyamuryango ba NATO muri Gashyantare 2024 ubwo yavugaga ko adashobora kurinda umutekano w’umunyamuryango uwo ari we wese wa NATO utazatanga umusanzu usabwa. Yavuze ndetse ko yashishikariza abanzi gukora icyo bashaka cyose kuri icyo gihugu kinyamuryango kidatanga umusanzu”.

Aha Donald Trump yavugaga ko atumva impamvu Amerika ari yo itanga umusanzu munini muri NATO bigasa n’aho yikoreye umutwaro w’ibindi bihugu cyane ibyo mu Burayi.

Impungenge uyu murynago ufite zishingiye kandi ku kuba Perezida Joe Biden yarakoze uko ashoboye kose agatera inkunga mu bya gisirikare n’amafaranga Ukraine ariko amahirwe ye kongera gutorwa akaba ari kuba make bitewe n’iza bukuru.

Mu gihe Trump ari we uhabwa amahirwe yo gutorwa yavuze ko ageze muri Perezidanse ku munsi wa mbere yahita ashyira akadomo ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine nubwo atagaragaje uburyo yabikoramo.

Muri manda ye ya mbere kandi Trump yumvikanye avuga ko ashaka gukura Amerika muri NATO ari na cyo gikomeje gutera impungenge cyane kuko bibaye bishobora gutuma uyu muryango ucika intege ukaba wanatsindwa intambara yo muri Ukraine.

Hari andi makuru inzego z’ubutasi za Amerika zatangaje ku itariki 9 Nyakanga 2024, avuga ko u Burusiya bwiyumvamo Donald Trump mu kuba yatorerwa kongera kuyobora Amerika kurusha Biden; ibiza byiyongera ku matora yo mu 2016 aho byavuzwe ko nabwo u Burusiya bwafashije uyu mugabo gutsinda amatora.



Izindi nkuru wasoma

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe

U Rwanda rugiye kwakira sosiyeti yo muri Amerika ikora drone zifashishwa mu buhinzi

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump

Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-11 11:46:46 CAT
Yasuwe: 98


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Donald-Trump-atorewe-kuyobora-Amerika-Isi-yaba-ihuye-nakagaIbivugwa-na-NATO.php