English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Kuri uyu wa Gatatu mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko habereye umuhango wo kurahiza Abadepite nyuma nabo bitoramo Perezida w'Inteko Inshingamategeko  ariwe Hon Kazarwa Gertrude.

Ku ikubitiro Depite Nizeyimana Pie ukuriye ishyaka UDPR niwe wabimburiye abandi mu kwiyamamaza.

Agaragaraza ko ashoboye kuko amashuri ayafite , afite uburambe n'ubunararibonye muri manda  iheruka y'abadepite ,akavuga kandi ko akorana neza n'abagore bityo ko Inteko imaze igihe  iyobowe n'abagore ko nawe yayiyobora.

Ku rundi ruhande, Hon Depite Nsengimana Philbert yamamaje Hon Depite Kazarwa Gertrude, avuga ko akwiye gutorwa na buri wese, kuko ntako bisa kuyoborwa n’umugore.

Abo nibo bari bahanganye amatora aza kugaragaza ko Kazarwa Gertrude ariwe utsinze ayo matora n'amajwi 72 ku  73 ku bantu 80 bagombaga gutora.

Ba visi Perezida batowe ni Sheikh Musa Fazil Harerimana ushinzwe Ubuyobozi n'Imari na Hon Uwizeyimana Beline ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Hon Uwineza Beline na we yari wenyine kuri uriya mwanya, akaba yamamajwe na Hon Muhakwa Valens.

Nyuma yo kubona Biro y’Inteko ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, abatowe bahise barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

 



Izindi nkuru wasoma

Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame

Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Perezida wa Sena y'u Rwanda yakiriye Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Algeria

William Ruto yashimye Perezida Kagame warahiriye manda nshya yo kuyobora u Rwanda

Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-14 18:05:59 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kazarwa-Gertrude-yatorewe-kuyobora-Inteko-Inshinga-Amategeko.php