Dore impamvu gufata ku ibendera abantu bari gusezerana byaba bigiye gukurwaho
Kuwa mbere tariki ya 18 Werurwe inteko rusange y’Abadepite yarateranye isuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango, muri uwo mushinga hasuzumwe ingingo zitandukanye muri izo harimo ijyanye n’uburyo abantu babiri bafata ku ibendera ry’igihugu igihe bari gusezerana.
Uyu mushinga usaba ko hakurwaho uburenganzira ku bantu bari mu muhango wo gushyingirwa nti bajye bafata ku ibendera ry’igihugu kubera ibibazo bikunze kugaragara nyuma yaho.
Mu gihe abarimo gushyingirwa “umwe abwira mugenzi we ko azamukunda, akamubanira neza” gufata ku ibendera avuga ibi “ntibisobanuye ko umuntu azakomeza kubahiriza iyo ndahiro kuko tubona ubutane hatanashize umwaka”, nk’uko uwo mushinga w’itegeko ubivuga.
Bityo uyu mushinga urateganya ko ufata ku ibendera azajya aba ari umwanditsi w’irangamimerere gusa.
Mu Rwanda imibare igaragazako abahawe gatanya mu 2020 bari 3213 ndetse raporo y’Ubucamanza ya 2021-2022 igaragazako muri uwo mwaka hakiriwe ibirego 3322 by’ingo zisaba gatanya ariko i mibare ikajya yiyongera uko umwaka utashye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show