English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Eddy Muramyi yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Rukundo Live Recording’.

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda Eddy Muramyi, ari gutegura igitaramo cyo kwinjiza abakunzi be mu minsi mikuru neza.

Iki ni igitaramo yise “Rukundo Live Recording” giterejwe ku wa 13 Ukuboza 2024 kikazabera muri Crown Conference Hall i Nyarutarama saa 16h00.

Ni igitaramo cyatumiwemo abandi baramyi bakomeye haba mu Rwanda no hanze yarwo nk’abo muri Tanzania barimo Bella Kombo waririmbye indirimbo zirimo ‘Amenona’, ‘Ngiyabonga’ n’izindi.

Hazaba hari abandi bahanzi nka Takie Ndou wo muri Afurika y’Epfo waririmbye ‘Jesus is mine’, ‘He can do anythig’ n’izindi.

Hazaba hari abandi baramyi bo mu Rwanda barimo Tracy Agasore, Bidandi, True Promises, Holy Entrance, Healing Worship Ministries, Chris Mutabazi, n’abandi batandukanye. Ni mu gihe abarimo Fally Merci azaba ari mu bayoboye muri iki gitaramo.

Eddy Muramyi watangiye umuziki mu 2019, ari mu basore bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,  aho amaze kugira indirimbo 11 harimo umunani zifite amashuhso.



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Yaranzwe no kwitangira abandi: Ubuzima bwa Musenyeri Barugahare witabye Imana

Alain Mukuralinda yitabye Imana.

Alain Mukuralinda wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana ku myaka 55

Padiri Nkurunziza wa Diyosezi ya Ruhengeri yitabye Imana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-02 11:46:13 CAT
Yasuwe: 207


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Eddy-Muramyi-yateguye-igitaramo-cyo-kuramya-no-guhimbaza-Imana-yise-Rukundo-Live-Recording.php