Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara yo guhagarara k'umutima.
Nkuko tubikesha "igihe.com" Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, OGS, byatangaje ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, yitabye Imana azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.
Itangazo ryashyizwe hanze na OGS, Mukuralinda yakoreraga, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata, rigira riti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda. Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”
Mukuralinda yapfuye aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Mukuralinda wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Yari afite imyaka 55 y’amavuko.
Uyu mugabo wakundaga kwicisha bugufi, usibye ibikorwa by’ubutabera na politiki, yari azwi kandi mu bijyanye n’imyidagaduro kuko yabaye umuhanzi w’ikirangirire akoresha izina rya “Alain Muku”.
Yavutse mu 1970, yiga amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana yiga Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1991 gusa ntiyahamara igihe kinini kuko yahise ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko.
Mu mirimo ye nk’Umushinjacyaha, yaburanye imanza zikomeye mu gihugu zirimo n’iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umuntu wakundaga gusabana no gutera urwenya. Yakundaga umupira cyane ko yari afite n’ikipe y’abato. Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show