English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Emmanuel Nkunduwimye yakatiwe gufungwa imyaka 25

Emmanuel Nkunduwimye Kassim bakunda kwita Bomboko, Umunyarwanda w’imyaka 65 uheruka guhamwa n'ibyaha bya jenoside mu rubanza rwaberaga mu Bubirigi yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Icyo gihano yagihawe n'Urukiko ruburanisha ibyaha bikomeye n'ibyambukiranya imipaka ruri mu Bubiligi (cour d’assise) nyuma y’ukwezi kurenga rumuburanisha.

Urukiko rwamuhamije ibyaha by'intambara, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gukoresha intwaro no kuzikwirakwiza mu nterahamwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko rwavuze ko kubera imyaka ye ,rwahisemo kumugabaniriza igihano, niko kumuha igihano cy’imyaka 25, no kwamburwa uburenganzira bwose buhabwa abenegihugu.

Uregwa yaje yambaye amapingu aherekejwe n'abapolisi, ahita ajyanwa muri gereza aho agiye kumara iyo myaka 25.

Nkunduwimye w’imyaka 65 yahawe iminsi 15 yo kujurira kuri icyo gihano yahawe n'urukiko.



Izindi nkuru wasoma

DRC:Abana 60 bavanywe mu mitwe yitwaje intwaro harimo n'abafite imyaka 7

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Akajwi keza k'umukobwa gatumye umusaza w'imyaka 69 asaza asabiriza

Mu byumweru bibiri gusa hamaze gufungwa insengero zisaga 7700



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-11 01:56:26 CAT
Yasuwe: 173


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Emmanuel-Nkunduwimye-yakatiwe-gufungwa-imyaka-25.php