English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Umusore wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma mu Kagali ka Runga mu Mudugudu wa Rwabicuma arakekwaho kwica umukecuru ubwo bari mu Kabari.

Nyakwigendera yitwaga Concessa yari mu kigero cy'imyaka 70 aho bikekwa ko yakubiswe n'umusore inkoni yo mu bitugu ageze iwe araremba aza gupfa kuri uyu wa 18 Kanama aho  yari amaze icyumweru arwaye.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko inzego z'ubuyobozi muri aka gace zabicecetse kugeza Nyakwigendera apfuye.

Umwe mu bayobozi bo muri aka gace yavuze ko Nyakwigendera yaratuye mu Mudugudu wa Ndago mu Kagali ka Runga mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

Amakuru akomeza avuga ko intandaro y'ibyo byose yabaye ubusinzi hagati yabo aho uriya musore yabwiye Nyakwigendera ko ari umurozi baheraho bararwana.

Kugeza ubu uwo musore ntwabwo aratwabwa muri yombi ngo ashikirizwe ubuyobozi.



Izindi nkuru wasoma

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Icyorezo cya cholera muri Sudani cyiri kwica benshi

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Akajwi keza k'umukobwa gatumye umusaza w'imyaka 69 asaza asabiriza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-18 17:58:55 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaUmusore-arakekwaho-kwica-umukecuru-wimyaka-70.php