English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Ntihishwa Ildéphonse w’imyaka 21 wabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, yagonzwe n’imodoka ahita apfa akimara kururuka ku ikamyo yari yaparamiye.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko uyu musore yuriye iyi kamyo yavaga i Nyamasheke yerekeza i Karongi igeze ku gice cy’Umudugudu wa Ruvumbu, icyo gihe ngo akaba yayuriranye n’urundi rubyiruko rwinshi ariko rwo rugenda ruvaho gake gake.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Jarama, Dusabimana Christine, yavuze ko abana bari baparamiye ari benshi ariko bamwe bavaho ubwo umwe mu baturage bo muri uwo mudugudu yabacyahaga, ariko Ntirushwa akagumaho.

Ati: “Babonye igenda buhoro ahazamuka barayurira, umugabo utuye muri uyu Mudugudu arabacyaha ngo bayiveho, bamwe baramwumvira bayivaho, abandi barimo  uriya musore bayigumaho.”

Uko bamwe bagendaga bavaho, bageze haruguru gato inyuma yabo haturuka imodoka ya Agence itwara abagenzi, ivuza ihoni kuko umushoferi w’iyo kamyo bari bariho yari yamaze kubona ko bariho agenda gake bagenda bururuka.

Igihe umusore yari arimo yururuka kuko yabonaga inyuma hari iyo modoka yindi, ashaka kururuka yerekeza ibumoso ngo yambuke umuhanda, ntiyamenya ko imbere haturutse indi yo itari ipakiye yihuta, ituruka Karongi yerekeza  i Nyamasheke, iramukubita akubita umutwe mu muhanda ahita apfa.

Avuga ko uyu musore wari waracikirije amashuri ageze mu wa 4 w’abanza, nta kazi kandi yakoraga iwabo, nyuma y’ iyi mpanuka umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga, umushoferi wamugonze ajyananwa n’imodoka yari atwaye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihombo.

Gitifu Dusabimana Christine yavuze ko ubukangurambaga mu babyeyi n’abana bugiye kurushaho gukazwa ngo abana  burira imodoka zigenda babireke kuko  basa n’ababigize ingeso bikaba bigeze aho bitera imfu.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yibukije abaturage ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese, bakareka ibyo gushyira ubuzima bwabo mu kaga burira imodoka zigenda.



Izindi nkuru wasoma

DRC:Umusirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 ahita ajya kwirega

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Uganda:Umubare w'abahitanywe n'inkangu ukomeje gutumbagira



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-16 16:12:13 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyamashekeUmusore-wimyaka-21-yangonzwe-nimodoka-ahita-apfa.php