English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FIFA yasohoye urutonde rw'ibibuga bizakinirwaho igikombe cy'isi cya 2030

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko ibibuga bitandatu byo mu mijyi itandukanye yo muri Maroc ari byo bizakinirwaho Igikombe cy’Isi cya 2030.

Iri rushanwa rizaba hizihizwa imyaka 100 kuva Igikombe cy’Isi gitangiye gukinwa, rizabera mu bihugu bitandukanye birimo Maroc, Espagne na Portugal.

Iki gihugu cya Afurika cyemerewe kwakirira iri rushanwa ku bibuga bitandatu, Espagne ihabwa ibibuga 11 mu gihe muri Portugal ari ibibuga bitatu.

Imijyi izaberamo irushanwa muri Maroc ni uwa Rabat, Casablanca, Agadir, Marrakech, Fès na Tanger.

Umujyi wa Casablanca ni wo uzaba urimo Stade yitiriwe Hassan II, izubakwa kuri hegitare 100, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 115.

Izaba ari yo stade nini mu zizakinirwaho irushanwa ndetse ari iya mbere nini yubatswe ku Isi, iri mu ishusho y’ubwato bw’umweru.

Mu Mujyi wa Tanger hari Stade Ibn Batouta (Grand Stade de Tanger) iri kuvugururwa kugira ngo izajye yakira abafana ibihumbi 90 bavuye ku bihumbi 65.

Prince Moulay Abdellah Stadium yo mu Mujyi wa Rabat yashyizwe hasi, yongera kubakwa bushya kugira ngo izajye yakira abantu ibihumbi 65 mu kwitegura Igikombe cya Afurika cya 

Stade ya kane ni yo mu Mujyi wa Agadir ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 42, ndetse izavugurwa mu byiciro bibiri mbere yo gukinirwaho CAN 2025 n’Igikombe cy’Isi.

Complexe Sportif de Fès isanzwe ikinirwaho Imikino Ngororamubiri, ariko iyo nzira yo kwirukankiramo izakurwamo, ahubwo hashyirwemo imyanya yo kwicaramo ku buryo izajya yakira abantu ibihumbi 46 bavuye kuri 35 600.

Stade ya Marrakech yakira abantu ibihumbi 42, na yo izavugururwa mu byiciro bibiri kugira ngo ishyirwe ku rwego rwo kwakira amarushanwa y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika na FIFA.



Izindi nkuru wasoma

URwanda rwatangiranye ishyaka no gutsinda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

FIFA yasohoye urutonde rw'ibibuga bizakinirwaho igikombe cy'isi cya 2030

U Rwanda rwisanze mu itsinda rikakaye mu rugendo rwo gusha itike y'igikombe cya Afurika

Amavubi yananiwe gutera intambwe ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-06 09:32:48 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FIFA-yasohoye-urutonde-rwibibuga-bizakinirwaho-igikombe-cyisi-cya-2030.php