English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Félix Tshisekedi na Joe Biden barahurira mu biganiro muri Angola.

Mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe ubumwe za Amerika ari mu ruzinduko rw’akazi muri Angola, biteganyijwe ko ari bugirane ibiganiro na Perezida wa DR-Congo, Félix Tshisekedi.

Kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2024, Joe Biden arasura icyambu cya Lobito, ku mpera y’Iburengerazuba y’Umuhora wa Lobito.

Uyu muhora wambuka Angola ugahuza inkombe z’Inyanja ya Atlantika na Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo.

Amakuru ahari avuga ko Félix Tshisekedi ari bugere  muri Angola kuri uyu wa Gatatu, azanaganira na Biden ku kibazo cy’umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Congo.

Biteganyijwe ko aba ba Perezida bombi bari bugirane ibiganiro ku ngingo zinyuranye, Amerika  ifte ishyaka ryo gushyira ingufu muri uyu muhora, dore ko biteganyijwe ko uzajya unyuzwamo amabuye y’agaciro n’ibindi bicuruzwa bijyanwa hakurya ya Atalantika.

Aya makuru kandi yaje kwemezwa na Tina Salama, Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, akaba yavuze ko urugendo rwa Perezida Tshisekedi rurimo gusura uruganda, kugenzura Icyambu cya Lobito, ndetse n’inama ntoya ihuza DRC, Angola, Zambia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko  Tanzania nayo yatumiwe muri  iyo nama.

Uyu mushinga ni ingenzi kuri DRC, yizera ko izakomeza ubufatanye n’Abanyamerika na nyuma ya Joe Biden nava muri White House.

Uru rugendo rwa Félix Tshisekedi muri Angola rugomba kuba rugufi, ariko rufungura inzira y’ibiganiro by’ingenzi, cyane cyane ku makimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali mu rwego rw’Ibiganiro bya Luanda.

Ku itariki ya 15 Ukuboza 2024, i Luanda hateganyijwe inama y’Abakuru b’ibihugu bitatu hagati ya Tshisekedi, Lourenço na Kagame.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-04 13:34:53 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Flix-Tshisekedi-na-Joe-Biden-barahurira-mu-biganiro-muri-Angola.php