English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

François Régis wari Vice Chairman wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba Sports Club 

Uwayezu François Régis wari Vice Chairman wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba Sports Club yo muri Tanzania.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Simba SC, Mohammed Dewji rivuga ko Uwayezu azatangira inshingano ku wa 1 Kanama 2024.

Ni inshingano agiyeho asimbuye Imani Kajula uherutse kwegura ku nshingano ze.

Mohammed Dewji yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bufite icyizere ko Uwayezu azayigeza kure biturutse ku bushobozi n’ubunararibonye afite mu mupira w’amaguru.

Ati “Nk’Umuyobozi Mukuru mushya wa Simba Sports Club, ubumenyi bwagutse bwa Regis n’ubunararibonye mu mupira w’amaguru, ubuyobozi n’ibaruramari, nta gushidikanya ko bizageza ikipe kure.”

Simba SC ni imwe mu makipe akomeye muri Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange kuko yatangiye mu 1936, ikaba imaze kugira ibigwi n’amateka.

Iyi kipe bakunze kwita Wekundu wa Msimbazi Lunyasi  ibarizwa ahitwa Kariakoo ward in Ilala mu Mujyi wa Dar es Salaam, yashinzwe yitwa Queen nyuma iza kwitwa Sunderland bigeze mu 1971, ihindurirwa izina yitwa Simba Sports Club.

Simba SC imaze kwegukana ibikombe 22 bya Shampiyona ya Tanzania, ibikombe bitatu byitiriwe Nyerere, ibikombe 6 bya CECAFA Kagame Cup n’ibindi.



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Uganda yavumbuye utundi duce twari twihishemo peteroli

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-26 12:16:39 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Franois-Rgis-wari-Vice-Chairman-wa-APR-FC-yagizwe-Umuyobozi-Mukuru-wa-Simba-Sports-Club-.php