English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda yavumbuye utundi duce twari twihishemo peteroli

Minisitiri w'ingufu muri Uganda yatangaje ko iki gihugu cyatangiye ibikorwa byo gushakisha poteroli mu  tundi turere tubiri tuza twiyongera ku tundi turere yamaze kubonekamo. Muri utwo turere habonetse ibarirwa mu tugunguru miliyari 6.5.

Iyi peteroli yabonetse mu kibaya cyo mu burengerazuba bw’igihugu hafi n’umupaka wa Repubulika ya demukarasi ya Kongo hafi mu myaka 20 ishize, ariko izatangira gucukurwa umwaka utaha.

Minisitiri w’ingufu muri Uganda, Ruth Nankabirwa, yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru i Kampala ko abahanga mu byerekeye iby’ubutaka barimo barashakisha peteroli mu karere k’amajyaruguru  ashyira uburasirazuba bwa Uganda ahitwa Moroto.

Yavuze ko Uganda ifite uturere tugera kuri dutanu dukekwamo peteroli. Kamwe muri two kamaze kwemezwa, ubu hagezweho utu tubiri abahanga batangiyemo imirimo y’ubushakashatsi

 



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

Uganda yavumbuye utundi duce twari twihishemo peteroli

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Abapolisi ba DRC bari barahungiye muri Uganda basubijwe iwabo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-22 13:13:18 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uganda-yavumbuye-utundi-duce-twari-twihishemo-peteroli.php