Gakenke.Imodoka itwara abagenzi yagonganye n'ikamyo 16 barakomereka
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga mu muhanda Musanze-Kigali,ikamyo yagonganye n'imodoka itwara abagenzi ,16 muri 29 barakomereka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivuguruga Mukeshimana Alice yatangaje ko iyi kamyo ari iyo mu gihugu cya Tanzania ifite purake T917DBQ/T678CYP ikaba yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, mu gihe iyo modoka ya Coaster RAG50A yavaga i Musanze yerekeza i Kigali.
Amakuru avuga ko iyi kamyo yagendaga ku muvuduko wo hejuru bituma inanirwa gukata ikorosi ry'ahantu hamanuka maze igonga imodoka yari itwaye abagenzi iyisanze mu mukono wayo.
Ubwo iyi mpanuka yabaga abagenzi 16 muri 29 bari bari muri iyo modoka bakomeretse ariko batanu muri bo bakomereka mu buryo bukomeye.
Gitifu Mukeshimana Ati"Abagenzi bari bari muri Couster, 16 bakomeretse ariko batanu bakomereka bikomeye, abakomeretse byoroheje bajyanwe mu bitaro bya Nemba mu gihe abakomeretse mu buryo bukomeye bajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri mu buryo bwihuse hifashishijwe imbangukira gutabara z'ibyo bitaro"
Yakomeje ati"Abakomeretse cyane ni abari bicaye hagati mu ruhande iyo kamyo yagonze mo ariko abari bicaye imbere na shoferi nta kibazo bagize."
Amakuru avuga ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa mbiri n'iminota 40 za mu gitondo ariko umushoferi wari utwaye iyo kamyo ahita yiruka kugeza n'ubu ntabwo araboneka kandi ntabwo haramenyekana imwirindoro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show