English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Manchester United yabonye imbube y’ amanota 3 nyuma yo kwitwara neza kuri Brentford.

Manchester United yabonye amanota 3 nyuma yo kwitsindira Brentford mu mukino wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza, igitutu umutoza wayo Erik Ten yari afitiwe n’abafana gisa nk’aho cyagabanutse.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Ukwakira 2024 Saa kumi zuzuye kuri Old Trafford.

Ku munota wa 25 iyi kipe Manchester United yakije umuriro imbere y'izamu rya Brentford ishaka igitego gusa ikarata uburyo nk'aho uwitwa Alejandro Garnacho yarekuye ishoti umunyezamu wa Brentford akarishyira muri koroneri ku mupira mwiza yahawe na Casemiro.

Ku munota wa 35 Andre Onana wa Manchester United yayitabaye ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na kapiteni wa Brentford, Christian Norgaard gusa birangira arishyize muri koroneri.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira ikipe ya Brentford yaje gufungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Ethan Pinnock ku mupira yarahawe na Mikkel Damsgaard igice ya mbere kirangira kirangira ari igitego kimwe cya Brentford ku busa bwa United.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Manchester United yaje yariyekarungu aho byasabye  iminota 2 y’igice cya kabiri bikaba ku mu nota wa 47 w’umukino kugira ngo itsinde igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Alejandro Garnacho ku mupira yahawe na Marcus Rashford

Ikipe Manchester United yakomeje gusatira ishaka igitego cy'itsinzi maze bigeze ku munota wa 62 uwitwa Christian Ericksen aha umupira mwiza Bruno Fernandes nawe akoresheje agatsi awusunikira Rasmus Hojlund nawe nta gutinzamo yinjira mu rubuga rw'amahina ubundi aroba umunyezamu umupira uragenda unyeganyeza inshundura.

Umukino warangiye Manchester United yegukanye amanota atatu ku bitego 2 kuri 1 cya Brentford, bifasha umutoza wayo Erik Ten Hag kugabanya igitutu yari ariho cyo kutabona intsinzi ndetse no kwirukanwa.

Kugeza ubu ikipe ya Manchester United yicaye ku mwanya wa10 n’amanota 11 by’agateganyo naho Brentford yo ijya ku mwanya wa 12 n'amanota 10.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Iratsindwa amajya n’amaza: Manchester City imaze kuba instina ngufi.

Yazanye ibikomere ku matako azana amaraso no mu myanya ye y’ibanga – Ubushinjacyaha.

Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Bamwe bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Rayon Sports yicaye kumwanya w’icyubahiro nyuma yo gukura amanota mu menyo ya Rubamba.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-20 09:08:22 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Manchester-United-yabonye-imbube-y-amanota-3-nyuma-yo-kwitwara-neza-kuri-Brentford.php