Bisi itwara abagenzi yahiye irakongoka, abagenzi 20 bararusimbuka.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2024, abagenzi basaga 20 barokotse imanuka ya bisi itwara abagenzi yari iturutse muri Kenya yerekeza i Kampal, aho yafashwe n’inkongi y’umuriro Igeze ahitwa Monderat mu ntara ya Naivasha igashya igakongoka.
Amakuru ahari avuga ko iyi modoka yagize ikibazo cya Tekiniki ikagurumana cyokoze ku bw’amahirwe ntihagire uhasiga ubuzima.
Nk’uko tubisoma mu kinyamakuru The Star akaba ari nacyo dukesha iyi nkuru cyanditse ko iyi mpanuka yabaye saa saba z’ijoro, ibicuruzwa n’indi mitwaro yari iri muri iyo modoka igahinduka umuyonga.
Umuriro watangiriye inyuma uhatira umushoferi guhagarara iruhande rw’umuhanda mbere yuko bus yose ifatwa n’inkongi y’umuriro igahinduka umuyonga.
Umuyobozi wa Polisi muri Naivasha, OCPD Antony Keter, yemeje ibyabaye yongeraho ko ibintu bike ari byo byarokowe nubwo benshi mu bagenzi batakaje ibintu byabo bwite ndetse n’ibicuruzwa byabo.
Ati “Twagize ikibazo aho bus yerekezaga i Kampala yagize ikibazo cya mekanike maze haduka umuriro ariko abagenzi bose bararokoka nta nkomyi.’’
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show