English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Vuba aha, ntawe uzajya atwara abagenzi adafite impamyabushobozi.  Abashoferi babivugaho iki?

Ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira mu Rwanda hafunguwe ishuri rishya rigiye gutanga amahugurwa  ku bashoferi  basazwe batwara abegenzi azajya amara amezi atatu, mu rwego rwo kurushaho kubagira abanyamwuga no guhangana n’ibibazo byugarije umwuga wo gutwara abantu n’ibintu.

Iri shuri ryafunguwe n’ishyirahamwe ry’ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR), rifungurwa mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Ibi bije nyuma y’ishyirwaho ry’Itegeko rishya rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi, aho ingingo yaryo ya 32 ivuga ko umuyobozi w’ikinyabiziga wifuza gukora umurimo wo gutwara abantu cyangwa ibintu, agomba kuba abifitiye impamyabushobozi y’umwuga.

Ingingo ya 163 ivuga ko ukora uwo murimo nta mpamyabushobozi y’umwuga afite, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ya 50.000 Frw.

Umuyobozi wa ATPR, Mwunguzi Théoneste, yavuze ko bahisemo gufungura iryo shuri kugira ngo bubahirize ibyo iryo tegeko risaba, no kurushaho guteza imbere serivisi batanga mu bijyanye no gutwara abagenzi.

Mwunguzi kandi yavuze ko imyitwarire y’abashoferi bamwe na bamwe na yo yakunze kuvugwa ko itari myiza, ahanini bigaterwa n’uko nta mahugurwa bahawe ahagije.

Ati “Iyo urebye isuku y’umushoferi dufite uyu munsi, iyo urebye amakosa agenda akora, iyo urebye ubujura bubamo natwe bukaduhombya, ibyo twari twaragiye twibagirwa nibyo bije gukemurwa.”

Muvara Valens, Umushoferi wa City Express uri mu batangiranye n’iri shuri, yavuze ko yishimiye ko mu nteganyanyigisho bazahabwa harimo n’indimi, bikazaborohereza mu kazi.

Mukarugwiza Eugenie, umushoferi umazemo imyaka itanu na we yavuze ko iri shuri aryitezeho kubafasha mu bijyanye n’ubumenyi mu by’ibinyabiziga batwara.

Ku ikubitiro iri shuri ryatangiranye abanyeshuri  120 ariko ATPR ivuga ko bazagenda biyongera. Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange basaga igihumbi. Ni mugihe ayamahugurwa azajya amara amezi atatu.



Izindi nkuru wasoma

Bisi itwara abagenzi yahiye irakongoka, abagenzi 20 bararusimbuka.

Vuba aha, ntawe uzajya atwara abagenzi adafite impamyabushobozi. Abashoferi babivugaho iki?

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka babiri bajyanwa mu bitaro bya CHUK

Vuba bidatinze u Rwanda n'u Burundi bagiye guhurira ku meza y'ibiganiro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-24 08:10:46 CAT
Yasuwe: 139


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Vuba-aha-ntawe-uzajya-atwara-abagenzi-adafite-impamyabushobozi--Abashoferi-babivugaho-iki.php