Gatsibo:Abana batatu bari baraburiwe irengero babonetse mu kandi karere
Inkuru yari ikomeje gukura imitima ya benshi n'iya bana batatu ba bakobwa baburiwe irengero bari kuva ku ishuri kandi abo bana bakaba bari mu kigero kwimwe.Hari hakomeje kwibazwa aho abo bana baba baherereye ariko amakuru yamenyekanye nuko abo bana bamaze kuboneka.
Amakuru dukesha Kigali Today avugako abo bana basanzwe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi mu Kagali ka Karambi mu Mudugudu wa Gafunzo bakaba barakuwe mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rwimbogo Akagali ka Nyagatete mu Mudugudu wa Gashyenyi.
Amakuru avugako abo bana abo bana bari batwawe n'undi mwana uri mu kigero cy'imyaka hagati ya 12 na 13 ariko hakaba hakomeje kwibazwa icyabimuteye gusa iperereza ryo rirakomeje.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yatangajeko kubona abo bana ari inkuru ishimishije kandi iruhura imitima ya benshi yaba ababyeyi b'aba bana,abaturanyi ndetse n'ubuyobozi muri rusange.
Gasana Richard yakomeje avugako asaba ababyeyi kugira ibyo bitwararika ,Ati" Ababyeyi bakwiye kwita ku bana babo by'umwihariko nk'abakiri bato mu gihe cyo kujya cyangwa bava ku ishuri bakabajyana ku ishuri ndetse bakajya no ku bacyura. turateganya no kugirana inama n'abarezi b'abana aho biga mu marerero ibi bakabyitaho ku buryo umwana ava ku ishuri ari uko haje ababyeyi be bakamutwara cyangwa se undi muntu batumye kandi byamenyeshejwe abarezi b'abana."
Biravugwako nyuma yuko abo bana babonetse bahise bajyanwa mu bitaro kugirango hasuzumwe uburyo ubuzima bwabo buhagaze nyuma yuko bari bamaze iminsi hafi ibiri baburiwe irengero.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show