English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngororero: Barishimira ko gahunda yo kubegereza amazi meza igeze ku musozo.

Abaturage batuye mu Karere ka Ngorero barishimira imirimo myiza yo kubagezaho amazi meza itangiye kugera ku musozo,  bakaba bajyiye kujya babona amazi kuburyo buboroheye, hatagombye ku manuka imisozi, ngo bajye kuyashaka mu mibande cyangwa ngo bavome ibishanga.

Ubu abari bahangayikishijwe no kuba badafite amazi mu mirenge yabo ko iyimishinga  igiye kubakemurira ikibazo cy’ibura ry’amazi.

Umurenge wa Ngororero ho 90% bafite amazi meza, ariko ntahagije abawutuye, arasaranganywa akabageraho rimwe na rimwe.

Icyakora muri iyi minsi, mu mirenge yose 13 igize Akarere ka Ngororero, hagaragara imirimo yo gukwirakwiza amazi mu baturage.

Iyi mirimo yo kwegereza amazi meza abaturage  mu Karere ka Ngororere itatwara  arenga miliyari 10 z’amafranga y’u Rwanda.

Ni imirimo ikorwa n’abafatanyabikorwa 3 barimo n’Ikigo WASAC kigomba kuyageza ku baturage barenga ibihumbi 140 bo mu mirenge itandatu.

Muri iyi mirenge WASAC iri kubakamo imiyoboro ireshya n’ibirometero 193 izaba iriho amavomo rusange 112.

Byasabye gutunganya amasoko 34, yubaka inganda eshatu zitunganya ayo mazi, ibigega 24 ibishyira ku misozi itandukanye, n’indi mirimo yose izatwara arenga miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ngororero: Barishimira ko gahunda yo kubegereza amazi meza igeze ku musozo.

Israel yafungiye amazi n’umuriro Antonio Guterres kubera ibitero bya Iran.

Ngororero: Ababaturage basigaye barya akaboga umunsi ku munsi, binyuze muri Orora Wihaze.

ITANGAZO RYA KABERUKA KAYIHURA Alphonse RISABA GUHINDURA AMAZINA

MINISANTE imaze kwemeza ko abantu 6 bishwe na virusi ya Marburg.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-06 08:49:56 CAT
Yasuwe: 5


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ngororero-Barishimira-ko-gahunda-yo-kubegereza-amazi-meza-igeze-ku-musozo.php