English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gatsibo:Umubyeyi yise umwana we Kagame nyuma yo gufatwa n'ibise ari mu cyumba cy'itora

Mu Karere ka Gatsibo umubyeyi witwa Musabyinema Justine yafashwe n'ibise ubwo yari mu cyumba cy'itora ahita ajyanwa igitaraganya ku kigo nderabuzima cya Bugarura ndetse ahita yibaruka umwana w'umuhungu amwita Kagame.

Mu butumwa buri ku rubuga rwa X rw'Akarere ka Gatsibo mu Ntara y'Uburasirazuba buragira buti"Musabyinema Justine wo mu Kagali ka Rwarenga mu Murenge wa Remera yitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite afatwa n'ibise mu cyumba cy'itora ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bugarura aho yahise yibaruka umwana w'umuhungu amwita Kagame Ishimwe Ian.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Madame Mukamana Marcelline yavuze ko kuba umubyeyi yafashwe n'ibise yagiye mu matora ari ikimenyetso cyigaragza ishyaka ry'Abanyarwanda muri ibi bihe by'amatora.

Umubyeyi w’umwana yabwiye inzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo ko igihe cyo kubyara kitari cyakagera.

Mukamana yagize ati: “Nubwo yari afite intege nke ariko yatubwiye uko yiyumvaga, nubundi iminsi ye yari yegereje ariko akumva ko agomba kuzuza inshingano ze zo kwitorera umuyobozi uzamuyobora akamugeza kuri byinshi bitewe n’amahitamo n’uko yatoye.”

Akomeza agira ati: “Ni ikintu twahaye agaciro kandi no kubona ko Abanyarwanda basobanukiwe n’agaciro k’ijwi, ijwi ry’umuntu kumva yuko ijwi rye ritagomba kubura mu bantu benshi, agakoresha intege nkeya afite akajya gutora ni ikintu twahaye agaciro cyane.”

Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko inzego z’ibanze mu Murenge wa Remera, Abikorera ndetse n’abaturanyi b’umuryango wa Musabyinema Justin bamusuye kandi baramuremera, bamuha ibishobora gufasha umwana nk’ibikoresho by’isuku, ifu y’igikoma, isukari n’ibindi nkuko Imvaho Nshya yabibwiwe n’Akarere ka Gatsibo.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-16 09:14:22 CAT
Yasuwe: 121


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GatsiboUmubyeyi-yise-umwana-we-Kagame-nyuma-yo-gufatwa-nibise-ari-mu-cyumba-cyitora.php