Kagame yihanganishije imiryango y'abapfiriye mu mpanuka y'imodoka yaritwaye abajya aho yiyamamariza
Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024 Umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi Paul Kagame yihanganishije imiryango y'ababuriye ababo mu mpanuka ya Bus ya Sosiyeti itwara abagenzi ya Harizon yerekezaga i Huye ahabereye ibikorwa byo kwamamaza uyu mukandida.Muri iyo mpanuka abantu bane bapfuye abandi batatu barakomereka.
Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma Akagali ka Matyazo,Umudugudu wa Kabeza.
ACP Rutikanga Boniface Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yatangaje ko iyo modoka yari yerekeje i Huye ahari hari kubera igikorwa cyo kwamamaza Umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi maze igonga abanyamaguru ibasanze mu kayira kabagenewe.
Yagize ati"Ntituramenya icyateye impanuka ariko turi gukora iperereza kugirango hamenyekane icyatumye uyu mushoferi atubahiriza amabwiriza yo kugenda mu muhanda.
Biravugwa ko umushoferi wari utwaye iyo modoka yahise ahunga kugeza ubu akaba ari gushakishwa n'inzego zishinzwe umutekano.
Abaguye muri iyi mpanuka n'abakomeretse boherewe mu bitaro kugirango hakorwe ibizamini ndetse abakomeretse nabo bitabweho n'abaganga.
Umuvugizi wa polisi yongeye kwibutsa abantu bose n’abatwara ibinyabiziga ko muri ibi bihe byo kwamamaza abakandida bakwiye kujya bagenda mu muhanda neza bubahiriza amategeko y’umuhanda.
Yagize ati “Inzego z’umutekano zirakora inshingano zazo uko bikwiye ariko uruhare rw’umuturage ndetse n’abashoferi narwo ni ngombwa kugira ngo umutekano ugerweho uko bikwiye ndetse hirindwe n’impanuka".
Polisi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka kandi yifuriza gukira vuba abayikomerekeyemo
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show