English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Goma:Havumbuwe ikirundo cy'intwaro zari zitabwe mu butaka

Mu mujyi wa Goma wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, havumbuwe ikirundo cy'intwaro zigizwe n'amasasu cyikaba cyavumbuwe  n'abantu bakoraga imirimo y'amaboko bacukura maze baza kuyagwaho.

Amakuru avuga ko aya masasu yavumbuwe kuwa kabiri w’ iki cyumweru turimo mu gace gaherereye mu majyaruguru y’ uburengerazuba bw’ umujyi wa Goma muri Karitsiye ya Lac Vert  mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru atabye mu butaka.

Ubwo itsinda ry’ abantu barimo bakora imirimo y’ amaboko yo gucukura ahantu barimo batunganya nibwo baguye bitunguranye kuri iki gipfunyika cy’ amasasu agera kuri 500 atabye mu butaka kandi akiri mashya.

Benshi mu baturage baturiye umujyi wa Goma bavuze ko batekereza ko ayo masasu yaba yarahishwe m’ ubutaka bishoboka ko ari ay’ udutsiko tw’amabandi asanzwe yibisha intwaro ari nabo bashinjwa guhungabany umutekano muri uyu mujyi.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko icyo gipfunyika cy’ amasasu cyahise gishyikirizwa  inzego z’ umutekano nkuko ababibonye babivuga, itahurwa ry’ ayo masasu  ryahuriranye  n’ gikorwa cyo kugenzura ibinyabiziga byose byo muri uyu mujyi ko nta ntwaro zibikwamo cyatangiye ku mugoroba wo kuwa kabiri w’ iki cyumweru.

Igikorwa cyo kugenzura ibi binyabiziga kikazajya kibera ahantu hahurira imodoka zivuye ahantu hatandukanye mu mahuriro y’ imihanda, mu rwego rwo kureba ko nta ntwaro zinjiye mu mujyi wa Goma mu buryo budakurikije amategeko.



Izindi nkuru wasoma

Goma:Havumbuwe ikirundo cy'intwaro zari zitabwe mu butaka

Abashoye imari i Kibeho barishimira agatubutse basigiwe n'abaje ku butaka butagatifu

Zambia yemereye u Rwanda ubutaka bwo guhingamo buri ku buso bwa hegitari 10

Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze icyavuye mu kuvanga ingabo za RPA n'izari iza FAR

Gakenke:Inzu zirindwi zarigitiye mu musozi abahatuye bahita bimurwa igitaraganya



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-23 13:02:49 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GomaHavumbuwe-ikirundo-cyintwaro-zari-zitabwe-mu-butaka.php