English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke:Inzu zirindwi zarigitiye mu musozi abahatuye bahita bimurwa igitaraganya

Umusozi wo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Mugunga witse, inzu zirindwi zihita zirigita  inzindi 19 abazituyemo bahita bimurwa igitaraganya.

Ubuyobozi bw'ako Karere butangazako umwe mu baturage yahise ajyanwa mu bitaro kubera guhungabanywa n'ibyo yabonye.

Amakuru avugako uyu musozi watangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwika mu mpera z'icyumweru gishize.

Kuva icyo gihe Ubuyobozi bw'ako Karere bwatangiye kwimura bamwe mu batuye kuri uyu musozi kugirango hirindwe ko uwo musozi watwara ubuzima bw'abo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke  Mukandayisenga Vestine yaganiriye n'UMUSEKE dukesha iyi nkuru, yavuzeko bihutiye gufasha abaturage bari bahatuye bose kuko ubu bari kuba bameze nabi.

Ati" Ahantu haridutse babura buri kwimwe bari bafite. Ni imiryango 26 yahuye n'iki kibazo inzu zirindwi zahise zigenda izindi 19 abazituye duhita tubimura ariko ubu bose bameze neza.

Kugeza ubu imiryango 26 niyo yagizweho ingaruka no kwika k'uwo musozi,  kandi Akarere ka Gakenke kakaba kabashakiye aho kuba bacumbikiwe mu gihe hagitegerejwe ubundi bufasha.



Izindi nkuru wasoma

Uganda:Umubare w'abahitanywe n'inkangu ukomeje gutumbagira

Abantu 61 bahitanywe n'impanuka y'indege muri Brezili

Abanyamakuru babiri bakoreraga Aljazeera bahitanywe n’ibitero by'ingabo za Israel

DRC:Gushyingura abahitanywe n'ibisasu byatewe i Bweremana byashizwe mu kwezi gutaha

Abanya-Palestine basabwe guhunga igitaraganya bakava muri Gaza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-07 08:57:50 CAT
Yasuwe: 165


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GakenkeInzu-zirindwi-zarigitiye-mu-musozi-abahatuye-bahita-bimurwa-igitaraganya.php