English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gukoresha VAR byaba bigiye gukurwaho mu gihe cya vuba

Imyaka itanu irashize ikoranabuhanga rizwi nka VAR ritangiye gukoreshwa muri Shampiyona y'Ubwongereza,VAR ikoreshwa mu gufata ibyemezo bimwe ba bimwe by'imisifurire, gusa amakuru avuga ko mu mwaka w'imikino 2024-2025 iri koranabuhanga ryaba ryamaze gukurwaho.

Ikinyamakuru Atheletic nicyo cyangaje ko iyo ngingo iri mu zizaganirwaho mu Nteko Rusange y'amakipe akina Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza itegura umwaka w'imikino 2024-2025, iyo nama iteganijwe tariki ya 6 Kamena 2024.

Igitekerezo cyo kuba VAR yakurwaho cyatanzwe bwa mbere n'ikipe ya Wolvermpton Wonderes yo mu Bwongereza, ubu busabe bwashirwa mu bikorwa mu gihe 2/3 by'amakipe akina ikiciro cya mbere mu Bwongereza yaba atoye abyemeza,ubwo ni mu gihe amakipe 14 yatora yemeza ko VAR yahagarikwa gukoreshwa.

Mu gihe iki kinyamakuru cyabazaga abantu batandukanye ibijyanye n'ikoreshwa ry'iri koranabuhanga, 54% bemeje ko ryavaho mu gihe 46% aribo batoye ko rikomeza gukoreshwa

VAR yagiye igibwaho impaka na benshi kuko hari ibyemezo byagiye bifatwa yifashishijwe bikagaragara ko habayemo kubogamira ku ruhande rumwe bituma bamwe basaba ko VAR yahagirikwa ntizongere gukoreshwa.



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri batagereye kugihe ku bigo by’amashuri bigaho bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump

APAKAPE-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BY'IGIHEMBWE CYA MBERE

USA yohereje amato rutura n'indege by'intambara mu burasirazuba bwo hagati mu gihe Iran ishaka kwiho



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-16 08:04:21 CAT
Yasuwe: 153


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gukoresha-VAR-byaba-bigiye-gukurwaho-mu-gihe-cya-vuba.php