Habonetse umurambo mu gushakisha umwana uheruka kuribwa n'ingona
Polisi ya Australia yabonye ibisigazwa by'umubiri w'umuntu ubwo yari irimo gushakisha umwana w'imyaka 12 yemeza ko yariwe n'ingona.
Uwo mwana aheruka kubonwa ku wa kabiri, yogana n'abo mu muryango we hafi y'umujyi w'abasangwabutaka wa Nganmarriyanga wo mu majyaruguru, wo mu gice kizwi nka Northern Territory.
Umupolisi Senior Sgt Erica Gibson yagize ati: "Iyi ni inkuru ibabaje cyane ku muryango, ku baturage no kuri buri muntu wese wagize uruhare mu ishakisha." Yongeyeho ko polisi izaha ubufasha buri muntu wese byagizeho ingaruka.
Mbere yaho, Sgt Gibson yari yabwiye igitangazamakuru ABC News cyo muri icyo gihugu ko ingona y'umukara yabonywe mu gace kari hafi cyane y'aho uwo mwana yaburiye.
Abaturage 40 bafashije abapolisi mu bikorwa byo gushakisha uwo mwana, byatangiye nyuma gato yuko atangajwe ko yaburiwe irengero.
Bajagajaze ako gace n'amaguru, mu bwato no mu ndege za kajugujugu, banyura ahantu hari ibimera by'inzitane ndetse hari n'umugezi muto.
Nta makuru yatanzwe niba ingona icyekwaho kurya uwo mwana yarabonetse.
Mbere yaho ku wa gatatu, Minisitiri Brent Potter ushinzwe polisi muri Northern Territory yavuze ko abashinzwe inyamaswa bari bemerewe "gukura" iyo ngona aho hantu nibayibona, ndetse asubiramo ubutumwa bwa leta bujyanye n'umutekano, ati:
"Dutuye ahantu hari ingona mu mazi yacu... uku ni ukwibutsa ko uko dushoboye kose twakwirinda kujya mu mazi."
Ingona zo mu bwoko bwa 'saltwater crocodiles', ziboneka mu majyaruguru ya Australia, zarahizwe habura gato ngo zishireho, ariko zongeye kwiyongera kuva kuzihiga byakurwaho mu myaka ya 1970.
Ubu amajyaruguru ya Australia agereranywa ko arimo izo ngona 100,000, za mbere nyinshi kurusha ahandi hantu aho ari ho hose ku isi. Ariko ibitero byazo ntibikunze kubaho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show