English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hatangajwe icyateye impanuka y’ Ambulance y'Ibitaro bya Nyabikenke yakoreyemo 5.

Impanuka yabaye mu Murenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga, yakomerekeyemo abantu batanu barimo umushoferi w'imodoka y'imbanguragutabara, umurwayi, umurwaza, n'abaforomo babiri.

Iyo mbanguragutabara yari ivuye mu Bitaro bya Nyabikenke iyajyana umurwayi mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Kigali (CHUK).

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert, yatangaje ko impanuka yabaye nyuma y'uko iyo modoka igize ikibazo cyo kutabasha gukata ikona, ikarenga umuhanda.

Yavuze ko abakomeretse bakomeretse bidakabije, kandi hakoreshejwe imbanguragutabara ya gisirikare ndetse n’iy’ibitaro bya Kabgayi kugira ngo bafaswe byihuse.

Mugabo Gilbert yagize ati: "Amakuru twamenye ni uko abakoze impanuka bakomeretse bidakabije. Hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo babashe kumera neza."

Mu kiganiro n’umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste, yavuze ko umurwayi wakomeretse yari agiye i Kigali gukorerwa isuzuma rya Scaneur, ariko kugeza ubu abaganga batangiye kumwitaho kandi bafite icyizere ko azakira.

Ati: "Twamaze kumufasha kandi dufite icyizere ko azakira. Abaganga bakomeje kumwitaho uko bikwiye."

Abaturage bamwe bari hafi aho impanuka yabereye batangaje ko abakomeretse bavaga amaraso menshi, ibintu byatunguye benshi, cyane ko bari bafite impungenge ko bashobora gukomeza kugira ibikomere bikomeye.



Izindi nkuru wasoma

Masita yakoze ikindi gikorwa cy’agatangaza , nyuma yo gutsindira isoko ryo kwambika Amavubi.

Imibiri y’Abasirikare 14 baguye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda na Uganda mbere yo kugezwa iwabo.

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije iy’u Budage ku rupfu rwashenguye benshi.

Abanyeshuri 17 baburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro.

Hatangajwe icyateye impanuka y’ Ambulance y'Ibitaro bya Nyabikenke yakoreyemo 5.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-06 09:16:10 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hatangajwe-icyateye-impanuka-y-Ambulance-yIbitaro-bya-Nyabikenke-yakoreyemo-5.php