English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibibazo by'ibyaha byambukiranya imipaka byateranije ingabo z'u Rwanda na Uganda

Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda ziteraniye mu Karere ka Nyagatare mu nama y'iminsi itatu yiga ku bibazo by'umutekano byambukiranya imipaka.

Ingabo za Uganda (UPDF) zagaze mu Rwanda ku wa  kabiri tariki ya 28 Gicurasi  aho zaje ziyobowe na Brig Gen Paul Muhanguzi, umuyobozi wa Diviziyo ya 2 bakaba barakiriwe n'ingabo z'u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya 2 n'iya 5.

Iyi nama ihuje RDF na UPDF igamije kwiga ku bibazo byambukiranya imipaka harimo n'ibyaha  by'ubugizi bwa nabi bwambukiranya imipaka no gushimangira umubano usanzwe hagati y'ingabo z'ibihugu byombi.

Maj Gen Vincent Nyakarundi mu izina ry'Umugaba mukuru wa RDF yashimiye ingabo za Uganda UPDF kubera ubwitange zidahwema kugaragaza bwo kubungabunga umutekano no guteza imbere ubufatanye ku mipaka ihuriweho n'ibihugu byombi.

Maj Gen Vincent Nyakarundi  yasabye abitabiriye iyo nama gukomeza kugira umuco w'ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuriweho n'ibihugu byombi ndetse no kwimakaza umubano ibihugu byombi bifitanye.

Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda kandi zasuye ibiro by'Akarere ka Nyagatare  aho zakiriwe na Meya Gasana Stephen.

Biteganijwe ko muri iyo nama izamara iminsi itatu amatsinda y'ingabo za RDF na UPDF azasura imipaka itandukanye ibihugu byombi bihuriyeho mu Ntara y'Amajyaruguru n'iy'Iburasurazuba.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Uganda yavumbuye utundi duce twari twihishemo peteroli

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-29 06:13:42 CAT
Yasuwe: 173


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibibazo-byibyaha-byambukiranya-imipaka-byateranije-ingabo-zu-Rwanda-na-Uganda.php