Ibibazo by'ibyaha byambukiranya imipaka byateranije ingabo z'u Rwanda na Uganda
Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda ziteraniye mu Karere ka Nyagatare mu nama y'iminsi itatu yiga ku bibazo by'umutekano byambukiranya imipaka.
Ingabo za Uganda (UPDF) zagaze mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 28 Gicurasi aho zaje ziyobowe na Brig Gen Paul Muhanguzi, umuyobozi wa Diviziyo ya 2 bakaba barakiriwe n'ingabo z'u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya 2 n'iya 5.
Iyi nama ihuje RDF na UPDF igamije kwiga ku bibazo byambukiranya imipaka harimo n'ibyaha by'ubugizi bwa nabi bwambukiranya imipaka no gushimangira umubano usanzwe hagati y'ingabo z'ibihugu byombi.
Maj Gen Vincent Nyakarundi mu izina ry'Umugaba mukuru wa RDF yashimiye ingabo za Uganda UPDF kubera ubwitange zidahwema kugaragaza bwo kubungabunga umutekano no guteza imbere ubufatanye ku mipaka ihuriweho n'ibihugu byombi.
Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye abitabiriye iyo nama gukomeza kugira umuco w'ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuriweho n'ibihugu byombi ndetse no kwimakaza umubano ibihugu byombi bifitanye.
Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda kandi zasuye ibiro by'Akarere ka Nyagatare aho zakiriwe na Meya Gasana Stephen.
Biteganijwe ko muri iyo nama izamara iminsi itatu amatsinda y'ingabo za RDF na UPDF azasura imipaka itandukanye ibihugu byombi bihuriyeho mu Ntara y'Amajyaruguru n'iy'Iburasurazuba.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show