English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibibazo byinshi wibaza kuri M23 byasubijwe neza mu kiganiro Kanyuka yagiranye na Al Jazeera

Ubwo yashakaga kumenya impamvu umutwe wa M23 ushinjwa inshuro nyinshi kuba nyirabayazana w'ihoterwa  n'umutekano muke mu Burasurazuba bwa Congo, Dr Bojana Coulibaly, Umushakashatsi ushinzwe indimi za Afurika muri Kaminuza ya Havard, yafashe urugendo ajya gusura Umuyobozi w'umutwe wa M23 muri Kivu ya Ruguru.

Dr Bojana , aganira n’umuvugizi wawo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, agambiriye kumva birushijeho impamvu muzi y’intambara iri hagati ya Leta ya RDC ndetse n’umutwe wa M23 yamubajije ibibazo bigaruka ku bushobozi ndetse n'amateka ya M23.

Ikiganiro Dr Coulibaly yagiranye na Kanyuka cyatambutse kuri uyu wa 21 Nyakanga 2024 ku rubuga rwa Al Jazeera, ishami ry’Icyarabu,yatangiye amubaza ati"Umutwe wa M23 wabayeho kuva mu 2012 kandi ubu uzwi ku Isi hose kubera uruhare rwawo mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC. Ushobora kutugarura mu mateka ya vuba ya M23, ugaruka ku miterere yayo muri rusange n’intego zayo?

Kanyuka Ati" M23 ni umutwe wa politiki ufite n’igisirikare wo muri RDC, washinzwe ku ya 6 Gicurasi 2012, biturutse ku makosa menshi yakozwe na Leta ya RDC, cyane cyane nko kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku ya 23 Werurwe 2009."

M23 ni kimwe mu bice bigize ihuriro rinini rya politiki n’igisirikare ryitwa Alliance Fleuve Congo. Duharanira imiyoborere ishyigikira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ituma abaturage bose bagira umutekano, kandi igakemura ibibazo by’amakimbirane ihereye mu mizi. Mu yandi magambo, imiyoborere ishyira imbere ubumwe mu gihugu, itarangwamo amagambo ahembera urwango, ivangura, amacakubiri, amoko, ruswa, n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kanyuka yabajijwe impamvu mu Burasirazuba bwa Congo hahora intambara z'urudaca

Hari impamvu muzi nyinshi zituma habaho iyo ntambara. Harimo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC uterwa n’uko hari imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga ihahora, ari yo ADF, FDLR, ndetse n’imitwe y’inyeshyamba zo muri ako karere inakorana ku mugaragaro n’ingabo za RDC.

Hari kandi ikibazo cyo gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe abakuwe mu byabo, ndetse n’impunzi zirimo n’izakuwe mu gihugu cyazo ku gahato zikaba zimaze imyaka irenga 30 mu nkambi.

Ikindi kandi cy’ingenzi, ni ukutabona icyerekezo cy’iterambere rirambye ry’igihugu muri rusange.

Nibande bagize umutwe wa M23?

Nk’uko nabivuze, M23 ni umutwe wa politiki ufite n’igisirikare, ufite Perezida w’Umushi witwa Bertrand Bisimwa, Visi Perezida akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo za ARC, Gen Maj Sultani Makenga, akaba ari n’Umututsi w’Umunye-Congo, Umunyamabanga w’uwo mutwe Benjamin Mbonimpa, nanjye ubwanjye ndi Umu-Luba ukomoka muri Kasai.

Uvuze ko uri Umu-Luba. Ushatse kuvuga ko ukomoka hamwe na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi?

Yego, harimo benshi nka Col. Kabengele. Nk’uko nabivuze, ni ihuriro ry’Abanye-Congo bafite inkomoko zitandukanye. Nk’urugero, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za M23, Gen. Bernard Byamungu ni Umutembo, Umuvugizi w’Igisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, ni uwo muri Kongo-Central, mu gihe Col. Biyoyo we ari Umushi.

Ibi bisobanuye ko umutwe wacu urimo abantu benshi kandi batandukanye, bitandukanye n’uko guverinoma ya RDC igerageza kutugaragaza, itwita Abanyarwanda cyangwa umutwe uyobowe n’Abatutsi.

Ese ni bande muhanganye mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo?

Hari ingabo za Leta ya Congo za FARDC, ndetse na FDLR, umutwe ukomoka ku Interahamwe, wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, imitwe y’inyeshyamba yose ya hano yahoze zitwa Mai-Mai kuri ubu yitwa Wazalendo, abasirikare b’abacancuro baturutse i Burayi, ingabo z’u Burundi na SAMIDRC, ingabo za SADC.

Kanyuka yabajijwe umubare w'abacanshuro b'iburayi barwana ku ruhande rwa Leta ya Congo naho baba baturuka 

Ubu hari abasirikare babarirwa mu magana b’abacancuro bari mu burasirazuba bwa RDC. Bamwe muri bo ni Abanya-Romania nk’uko byemezwa na Leta yabo. Icyicaro gikuru cyabo kiri i Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kandi abenshi bajya imbere ku rugamba.

Bamwe muri bo twababonye i Kinshasa barinda umutekano wa Perezida Tshisekedi. Umuntu akwiye kumenya ko gukoresha abasirikare b’ababacancuro binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’amasezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo mu 1977, agamije guca ubucancuro muri Afurika.

Guverinoma ya RDC ishora miliyoni z’amadolari ya Amerika mu gukoresha abo basirikare b’abacancuro, mu gihe abasirikare ba RDC bahembwa hagati y’amadolari 50 na 100.

Kuki mwari mumaze hafi imyaka 10 muhagaritse intambara ariko mukaza kongera kuyisubukura?

Twabibutsa ko tutari twarazimye ahubwo twari dutegereje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono ku ya 12 Ukuboza 2013, i Nairobi, ashingiye ku biganiro by’amahoro bya Kampala. Ntitwongeye kurwana.

Nyuma y’amezi 14 y’ibiganiro byaberaga i Kinshasa hagati yacu na Leta ya RDC, kuva ku ya 29 Nzeri 2020 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2021, twagabweho ibitero n’ingabo za Leta ya RDC.

Twavuze ko twatanga ingabo zacu, abasirikare bacu n’abakada bacu. Batubwiye ko mu byumweru bibiri bazatwoherereza imodoka kugira ngo dutangire iyo operasiyo twagombaga guhuriraho.

Ubwo twari tukiri i Kinshasa mu biganiro, guhera ku ya 15 Ukwakira, Guverinoma ya RDC yatangiye kugaba ibitero mu duce twari twegereye icyicaro cyacu muri Sabyinyo, ariko itazi aho duherereye neza.

Bahakanye ko ari bo bari kudutera. Ibyo bitero byahitanye abantu 50 twari twohereje mu mpera za Ugushyingo kugira ngo bakire za modoka. Nyuma twahamagaye i Kinshasa kugira ngo tumenye uko byagenze, ariko nta bisobanuro byatanzwe.

Nk'umutwe wa M23 ni hehe mukura inkunga ibafasha mu rugamba?

Turi ku butaka bwera. Ntitwishingikiriza ku biryo bituruka hanze kugira ngo tubeho kuko turihingira. Ikindi kandi duhabwa impano zituruka ku bantu baba mu mahanga hamwe n’abashyigikira impamvu yacu. Ku birebana n’intwaro, tuzikura ku rugamba mu ngabo za Leta ziba zahunze.

Igisubizo cyawe ni ikihe kuri raporo y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iherutse kugaragaza ko mufashwa n’u Rwanda, ko muninjiza abana mu gisirikare?

Birababaje kubona itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye riducira urubanza mu gihe tuba turi gushaka amahoro, tunyuze muri za ambasade muri aka karere. Ubwo twajyaga i Kampala muri Werurwe gushakisha umuti w’amakimbirane, hari abahagarariye EU n’abandi muri raporo badushinje “gushyigikirwa na Uganda”.

Mu buryo nk’ubwo, badushinja gufashwa n’u Rwanda nta bihamya bibigaragaza. Muri iki gihe abantu bose bambara impuzankano zisa. Ayo mashusho afatwa n’ibyogajuru nta cyo agaragaza.

Byongeye kandi, abaturage bose bafite telefoni zigezweho, abo bahanga ntibigeze bakira amashusho agaragaza Abanyarwanda.

Izo mpuguke ntizigeze zitwegera ngo zituganirize. Ku bijyanye no kuzana abana mu gisirikare, dufite amategeko agenga imyitwarire, kandi ntiyemerera abana kwinjira mu gisirikare. Twubahiriza amahame mpuzamahanga.

MONUSCO yaba igira uruhare muri iyi ntambara?

MONUSCO yananiwe gushyira mu bikorwa inshingano yari yarahawe. Mu gihe cy’imyaka 10 M23 yamaze itarwana, hari imitwe yitwaje intwaro 44 MONUSCO yagombaga kubanza guhashya. Ariko muri iki gihe, dushingiye ku mibare y’Umuryango w’Abibumbye, hari imitwe yitwaje intwaro isaga 250.

MONUSCO ntabwo yananiwe gusohoza inshingano zayo gusa, ahubwo yagize uruhare rukomeye muri iyi ntambara, ishyigikira ingabo zifatanya na RDC zirimo umutwe w’abajenosideri wa FDLR n’abacancuro, hirengagijwe amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye.

Ibi byatumye Leta ya RDC irenga ku mategeko mpuzamahanga mu gukomeza gushyigikira imitwe yagombaga guhagarikwa no kuvaho, hashingiwe ku mahame y’Umuryango w’Abibumbye.

Uruhare rwa SAMIDRC yasimbuye ingabo za EAC rwo ni uruhe?

Ingabo zivugwamo cyane muri SAMIDRC ni ingabo zo muri Afurika y’Epfo. Benshi bibuka uko Isi yahagurukiye kurwanya ingoma ya apartheid muri Afurika y’Epfo.

Biratangaje kubona ko uyu munsi Afurika y’Epfo iri kurwana ku ruhande rwa guverinoma ya RDC ishyigikiye ivangura rishingiye ku moko n’ihohoterwa rikorerwa Abatutsi b’abanye-Congo mu burasirazuba bwa RDC.

Ubona icyaba umuti ku ntambara iri mu burasirazuba bwa RDC ari ikihe?

Aya makimbirane ashingiye kuri politiki. Inama iheruka y’akanama gashinzwe amahoro mu Muryango w’Abibumbye, yatangaje ko hakwiye kuboneka umuti wa politiki ku ntambara iri mu burasirazuba bwa RDC. Kuva mu 2012, twashakaga uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro.

Twari turi muri Goma mu 2012. Twashoboraga kugera kure kurushaho, ariko umuryango mpuzamahanga wasabye ko twagirana ibiganiro by’amahoro, ibyo turabyemera. Nk’uko nabivuze mbere, twagiye i Kinshasa, tumara amezi 14 mu biganiro by’amahoro na guverinoma ya RDC.

Twari i Nairobi ku itariki ya 23 Mata 2022. Twari muri Angola ku itariki ya 7 Werurwe 2023, aho twasinye amasezerano yo guhagarika imirwano. Urutonde rurakomeza.

Ibyo biganiro byose nari mbirimo. Ubwo rero, umuti w’ibi bibazo n’uwa politiki.  



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-22 14:47:12 CAT
Yasuwe: 79


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibibazo-byinshi-wibaza-kuri-M23-byasubijwe-neza-mu-kiganiro-Kanyuka-yagiranye-na-Al-Jazeera.php