English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibibazo by'u Rwanda n'u Burundi bigiye gukemurwa ntamuhuza

Guverinoma y'u Rwanda n'iy'u Burundi byemeranije ko zigiye gukemura ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi bitabaye ngombwa ko hakenerwa umuhuza.

Ibi ni kimwe mu byemezo byafashwe tariki ya 06 Nyakanga 2024, ubwo Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yari mu nama yahuje  Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) i Zanzibar muri Tanzania ariko ahura na mugenzi we w'u Burundi Albert Shingiro mu mwiherero.

Umwiherero aba bombi bagiranye wanitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga Gen(Rtd) James Kabarebe .

Amakuru avuga ko ubwo iyi nama yatangiraga Gen(Rtd) James Kabarebe  yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda n'iy'u Burundi zizaganira zigamije kwikemurira ibazo.

Yagize ati “Ikibazo cy’u Rwanda n’u Burundi nta n’ubwo twagiye kukiganira muri iyo nama kuko mbere y’uko inatangira twaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro, twumvikana ko ikibazo cyacu tugiye kukiganiraho hagati y’ibihugu byombi, nta muhuza ukenewe kuko ibihugu byombi bihuje ururimi, bihuje umuco. Twumvikanye ko tuzahura vuba kugira ngo tubicoce.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko umwanzuro w’uko abahagarariye ibi bihugu bazahura ari wo wagejejwe ku bandi baminisitiri bitabiriye uyu mwiherero, hanyuma bemeranya ko uku guhura kuzaba mbere ya tariki 31 Ukwakira 2024 nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC.

Guhura kw’abahagarariye ibihugu bifitanye amakimbirane biri mu mahame ya EAC kuva yashingwa, aho ibihugu biyigize byemeranyije ko mu gihe hari agatotsi kaje mu mubano wabyo, bizajya byicarana, biganire mu mahoro ku buryo bwo kubicoca.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye kuva mu Ukuboza 2023, ubwo muri uko kwezi umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabaga ibitero muri zone Gatumba iherereye mu ntara ya Bujumbura Rural, kuva icyo gihe u Burundi bwatangiye gushinja u Rwanda kuba arirwo rucumbikiye abarwanyi bo muri uwo mutwe ndetse no kubaha intwaro.

U Rwanda rwumvikanye kenshi ruhakana aya makuru ruvuga ko ntaho ruhuriye n'ibyo bitero habe no gucumbikira abarwanyi b'umutwe wa RED Tabara.

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-12 14:30:25 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibibazo-byu-Rwanda-nu-Burundi-bigiye-gukemurwa-ntamuhuza.php