English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibyago n’agahinda abantu bavutse tariki ya 29 Gashyantare bahura nabyo

Ntabwo bisanzwe ku bantu bavutse tariki ya 29 Gashyantare,abo bantu bizihiza isabukuru yabo y’amavuko rimwe mu myaka ine.

Julia Alsop ni umunyeshuri muri kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi mu Bwongereza. Yavutse tariki 29 Gashyantare, ibyo bituma uyu munsi aba yizihiza isabukuru ya karindwi gusa kuko uwo munsi uza rimwe mu myaka ine.

Abantu bameze nkawe ni bake cyane kuko umuntu nkuwo aba ari umwe ku bantu 1,461 niwe ugira amahirwe yo kuvuka tariki ya 29 Gashyantare.

Uwo munyeshuri witwa Julia Alsop avuga ko bishimishije kuba isabukuru ye itandukanye n’izindi ubu akaba agiye kuyizihiza mu byishimo byinshi.

Ariko avuga ko ahura n’ibibizo rimwe na rimwe kuko hari ‘system’ zimwe na zimwe zimwangira kuzinjiramo kuko zitabona tariki ya 29 mu mikorere yazo.

Ati: “Usanga biteye umujinya,Bimeze nkaho umunsi navutseho utabaho.”

Undi witwa Jane Atkin w’i Londres mu Bwongereza wavutse kuri iyi tariki avuga ko rimwe na rimwe abona ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza tariki 28 z’uku kwezi kandi atari yo yavutseho.

Jane yatangiye kujya yizihiza isabukuru ye tariki 01 Werurwe  kuberako tariki ya 29 Gashyantare itinda kugera.

Hari abandi bavutse kuri iyi tariki nabo bahitamo kubikora batyo. Ndetse bamwe rwose bahindura nkana itariki bavutseho iyo basanze baravutse ku itariki.

Umwaka nk’uyu aho ukwa kabiri kugira iminsi 29 mu Cyongereza bawita ‘Leap year’ kuko buri tariki ku kirangaminsi isimbuka umunsi umwe ku kirangaminsi cy’umwaka ukurikiraho. Urugero, niba umwaka ushize isabukuru yawe yarabaye ari kuwa mbere, uyu mwaka isabukuru yawe izasimbuka kuwa kabiri ibe ari kuwa gatatu.

Umwaka ufite ukwezi kwa kabiri kw’iminsi 29 uza ku kirangaminsi buri myaka ine, bityo buri myaka 100 dusimbuka umwaka umwe ufite ukwa kabiri kw’iminsi 29, kereka iyo uwo mwaka ugabanyika na 400. Ubu, undi mwaka tuzasimbuka umwaka nk’uyu hazaba ari mu 2100.



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

DRC:Abantu barenga ibihumbi 15 bamaze kwandura ibicurane by'inkande(MPox)

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpanuka y'imodoka



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-02-29 10:29:28 CAT
Yasuwe: 161


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibyago-nagahinda-abantu-bavutse-tariki-ya-29-Gashyantare-bahura-nabyo.php