Igitego cya Kirongozi cyahesheje Police FC umwanya wa Gatatu mu Gikombe cy’Amahoro 2025
Ikipe ya Police FC yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro 2025, nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki 3 Gicurasi 2025.
Ni umukino waje nyuma yo gusezererwa mu mikino ya ½ ku mpande zombi. Police FC yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 11, gitsinzwe na Kirongozi Richard, ku mupira mwiza yahawe na Chukwuma Odili wazamutse neza ku ruhande rw’ibumoso. Nubwo byari bigoranye kubera inguni y’ishoti, Kirongozi yashoboye gutsinda mu gihe umunyezamu Ssebwato Nicholas yari yamunaniwe.
Police FC yakomeje kotsa igitutu Mukura n’ubwo yagaragaje amakosa mu bwugarizi, cyane ku ruhande rwa Niyongira Patience na bagenzi be. Abakinnyi nka Mugisha Didier, Iradukunda Siméon na Odili batakaje amahirwe menshi, harimo n’ishoti ryakubise igiti cy’izamu ku munota wa 35.
Igice cya kabiri cyaranzwe n’impinduka zikomeye ku ruhande rwa Mukura VS, aho Afahmia Lotfi yahise akora impinduka eshanu z’amaboko akiri kare, harimo kwinjiza Agyemin Boateng, Jordan Ndumbumba Nzau, Sunzu Bonheur, na Niyonzima Eric.
Mukura yakomeje kotsa igitutu, iza no guhabwa penaliti ku munota wa 85 nyuma y’ikosa rya David Chimezie kuri Boateng. Ariko Niyongira Patience yigaragaje nk’intwari ayikuramo neza. Ibyishimo by’aba-Polisi byariyongereye ubwo igitego cya Sunzu cyangwaga kubera kurarira, umukino urangira ari 1-0.
Uyu mwanya wa gatatu ni intambwe Police FC isubiyeho nyuma yo gutwara iki gikombe mu mwaka ushize wa 2024, itsinze Bugesera FC ibitego 2-0. Ku rundi ruhande, Mukura yari iheruka kwegukana uyu mwanya muri 2023, ubwo yatsindaga Kiyovu SC igitego 1-0.
Umukino wa nyuma urategerejwe kuri iki Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025 kuri Stade Amahoro, aho APR FC izacakirana na Rayon Sports mu mukino w’intsinzi n’amateka, nyuma y’uko Rayon Sports y’abagore izaba imaze kwakira Indahangarwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show