APR FC yambuye Rayon Sports igikombe ku nshuro ya 14! Nyuma yo kuyitsibura ibitego 2-0
Ikipe ya APR FC yongeye kwandika amateka kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, ubwo yegukanaga Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya 14 itsinze Rayon Sports ibitego 2-0, mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro yuzuye abafana ku kigero cya 90%.
Ni umukino udasanzwe waranzwe n’imbaraga nyinshi n’ubuhanga bwinshi, ndetse n’igitutu cyinshi ku mpande zombi, ariko APR FC igaragaza ko ariyo yiteguye neza, ibona intsinzi ya mbere muri ine iheruka gukinirwa kuri iyi stade kuva yavugururwa.
Uko umukino wagenze
APR FC yatangiye umukino yihuta cyane, yotsa igitutu Rayon Sports binyuze ku mipira y’imiterekano. Ku munota wa 5, rutahizamu Cheick Djibril Ouattara yatsinze igitego cya mbere nyuma yo gukinira ku makosa ya ba myugariro ba Rayon, acenga Ndayishimiye Richard ndetse anareba neza uko umunyezamu Ndikuriyo Patient ahagaze, amutera umupira udasubirwaho.
APR FC yari ifite abakinnyi barimo Ishimwe Pierre mu izamu, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clément mu bwugarizi, Ruboneka Jean Bosco na Bah mu kibuga hagati, ndetse na Mugisha Gilbert, Omedi na Ouattara imbere.
Rayon Sports, yari iyobowe na kapiteni Muhire Kevin, yagaragaje intege nke mu gucunga neza umupira, aho abakinnyi nka Souleymane Daffé na Ndayishimiye Richard batatakazaga umupira kenshi, bituma APR FC irushaho kuyihondagura.
Ku munota wa 29, Mugisha Gilbert yashimangiye intsinzi aho yatsinze igitego cya kabiri, nyuma y’aho umupira watangiriye mu biganza bya Ishimwe Pierre, ugaca kuri Ouattara na Ruboneka wamuhaye assist itagira amakemwa.
Rayon Sports yagerageje kwikosora mu gice cya kabiri, igasimbuza abakinnyi barimo Iraguha Hadji na Souleymane Daffé, ariko ibyo ntacyo byatanze kuko uburyo bwayo bwagiye burarira cyangwa bukangirwa n’ubwugarizi bwa APR FC.
Ikipe ya APR FC yatsinze umukino igaragaza ubukaka, ibifashijwemo n’imyitwarire myiza ya ba rutahizamu bayo, ndetse n’ubwitange bw’abakinnyi bose. Ni inshuro ya gatatu itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, ibintu iherukaga mu 2010.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yaherukaga gutwara iki gikombe mu 2017, mu gihe Rayon Sports yo yagitwaye umwaka wa 2023 itsinze APR FC 1-0 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Mu yindi mikino:
· Indahangarwa WFC yegukanye Igikombe cy’Amahoro mu bagore inyagiye Rayon Sports WFC ibitego 4-2.
· Police FC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Mukura VS igitego 1-0.
· Police WFC yatsinze Kamonyi WFC kuri penaliti 4-3, yegukana umwanya wa gatatu mu bagore.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show