Amavubi mu rugamba rw’impinduka: Ese umutoza mushya azashobora kuzuza ibyo Torsten atujuje?
Nyuma yo kutabona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025, ndetse no gutandukana n’umutoza w’Umudage Frank Torsten Spittler, ikipe y’Igihugu Amavubi yiteguye guhangana n’ibibazo byayo mu gihe ikora ku mushinga mushya wo kongera kwisubiza icyizere mu mupira w’amaguru.
Frank Spittler azibukirwa ku ntsinzi idasanzwe y’Amavubi kuri Nigeria, aho batsinze ibitego 2-1 iwayo, ariko kandi no ku makimbirane hagati ye n’abakinnyi barimo Hakim Sahabo na Rafael York.
Nyuma yo kudahuza na FERWAFA ku kongera amasezerano, uyu mutoza yahisemo gutandukana n’Amavubi, asiga ikipe mu gihe cy’ingenzi cyo kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2026, harimo kongera guhura na Nigeria muri Werurwe 2025.
Ikibazo gikomeye ubu ni ukumenya niba umutoza mushya uzatangazwa azashobora kuzana impinduka zitezwe no guhuza ikipe.
Mu gihe abafana bifuza kubona iterambere rirambye, FERWAFA ihamagarirwa guhitamo umutoza ufite ubushobozi bwo kubaka ikipe idashingiye gusa ku gutsinda imikino imwe n’imwe, ahubwo inatanga icyizere kirambye mu ruhando rw’umupira mpuzamahanga.
Amavubi afite amahirwe yo kugera kure, ariko impinduka zikwiye zishingiye ku kuyoborwa neza no gushyira imbaraga mu bakinnyi bafite impano.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show