Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n'ihuriro rigari rifatanya na FARDC
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata muri Masisi habyukiye imirwano ikomeye hagati ya M23 n'ihuriro ry'ingabo za Leta ya DRC zirimo ,FDLR,Ingabo z'u Burundi, Abacanshuro b'abanzungu, SADC na Wazalendo.
Amakuru avugako guhera saa kumi n'ebyiri za mugitondo ririya huriro ryabyutse ritera M23 hanyuma na M23 yirwanaho.
Kugeza ubu imirwano iri kumvikana mu bice bya Karuba,Mushaki,Kagundu n'ahandi.
Ntabwo hari haheruka kumvikana inkuru z'imirwano hagati y'impande zombi none imirwano hagati yimpande zombi yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Imirwano yari yarahagaze ariko M23 yari yarigaruriye uduce twinshi two muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru ndetse ubu ifite igitekerezo cyo kugirana ibiganiro na Leta ya Kinshasa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show