English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka

Imodoka yari itwaye abafana b'ikipe y'ingabo z'u Rwanda, APR FC, yakoze impanuka bari mu nzira berekeza muri Tanzania  ubwo bari bageze ahitwa i Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Amakuru avuga ko imodoka yakoze impanuka ari iya Sosiyeti y'Ubwikorezi , Mutunda express, ikaba yari itwaye abafana mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024.

Amakuru atangwa n'abafana avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe abandi bahindurirwa imodoka bahita bakomeza urugendo.

Abafana ba APR FC bari bagiye gushyigikira ikipe yabo mu mukino izakina na Azam FC yo muri Tanzania , ni mu mukino ubanza wa CAF Champions League uteganijwe ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024.

Biteganijwe ko abakinnyi ba APR FC n'ubuyobozi bwayo bazahaguruka i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama berekeza muri Tanzania ahazabera uwo mukino.



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Cristiano Ronaldo yakoze ibitarigeze bibaho ku rubuga rwa YouTube

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Umugore n'abana be batanu bishwe n'ibiryo

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-15 09:58:00 CAT
Yasuwe: 77


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imodoka-yari-itwaye-abafana-ba-APR-FC-yakoze-impanuka-batanu-barakomereka.php