English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impamvu Ubwongereza bwanze kongera kwishyura u Rwanda amafaranga ku masezerano y’Abimukira.

Leta y’Ubwongereza yatangaje ko itazishyura u Rwanda amafaranga yari asigaye ku masezerano yo kohereza abimukira nyuma y’uko ayo masezerano atakiri mu bikorwa.

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Minisitiri w'Intebe Keir Starmer w'Ubwongereza ubwo bahuriraga i Paris mu mikino Olempike ya 2024.

Ku wa Mbere, Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko Ubwongereza bwasabye u Rwanda "guheba bucece" amafaranga yari asigaye kwishyurwa. Yavuze ko ayo mafaranga angana na miliyoni 50 z’amapawundi (asaga miliyari 90 FRW) kandi ko Ubwongereza busaba kutayishyura bushingiye ku "kwizerana" kwari hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda rwasabye Ubwongereza kwishyura ayo mafaranga, ruvuga ko iki gihugu cyarenze ku masezerano ndetse kinahagarika inkunga rwagenerwaga.

Mu itangazo ryatanzwe n’Umuvugizi wa Leta y’Ubwongereza, yavuze ko "nta yandi mafaranga azishyurwa ku masezerano y’abimukira, kandi u Rwanda rwemeye guheba burundu andi mafaranga yose yasigaye."

Iki kibazo cy’amafaranga gisohotse nyuma y’aho Ubwongereza butangarije ko buhagaritse inkunga bwahaga u Rwanda, usibye iyagenerwaga "abakene cyane." Iki cyemezo kandi cyafashwe nyuma y’uko Ubwongereza bushinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23, umaze kwigarurira ibice binini by’Intara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, zirimo imijyi ya Goma na Bukavu.

Yolande Makolo yavuze ko imyitwarire y’Ubwongereza yatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo gukurikirana ukwishyurwa kw’amafaranga yarwo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Amasezerano y’abimukira yashyizweho muri 2022 n’ubutegetsi bwariho i Londres mbere ya guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer. Ubwongereza bwari bwamaze kwishyura u Rwanda miliyoni £240 mbere y’uko Starmer afata icyemezo cyo guhagarika ayo masezerano.

Leta y’u Rwanda ivuga ko guverinoma ya Starmer yananiwe kubahiriza amategeko mu guhagarika ayo masezerano, nubwo nyuma y’amatora yahise itangaza ko atagikomeje.

Nyuma yo gutsinda amatora muri Nyakanga 2024, Starmer yatangaje ko uyu mugambi "wapfuye kandi wahambwe," kuko utari gutanga ibisubizo bifatika ku kibazo cy’abimukira. Yanavuze ko uyu mugambi wari kugirira akamaro munsi ya 1% by’abimukira binjira mu Bwongereza banyuze mu bwato buto.

Umuvugizi wa Leta y’Ubwongereza yavuze ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasobanuye ko uyu mushinga wasesaguye amafaranga y’abasora kandi utari ukwiye gukomeza.

Mu gihe amasezerano yari akiri mu bikorwa, Ubwongereza bwari bwarateye inkunga umushinga wo kubaka amagorofa i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, yari gutuzwamo abimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha

Nyirinzu yishe umupangayi bapfuye amafaranga y’inzu

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

Inzozi mbi z’abashaka gusubiza u Rwanda mu mwijima ntizizigera zigerwaho – Minisitiri w’Ingabo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-05 08:55:05 CAT
Yasuwe: 105


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impamvu-Ubwongereza-bwanze-kongera-kwishyura-u-Rwanda-amafaranga-ku-masezerano-yAbimukira.php