English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo za Ukraine zafashe umujyi ukomeye w'u Burusiya

Ingabo za Ukraine zafashe umujyi wa Sudzha w'u Burusiya  ni mu gihe imirwano imaze iminsi ihinduye isura kuva ingabo za Ukraine zatangira kwigaranzura iz'u Burusiya zinjira mu gace ka Kursk, nkuko abayobozi ba Kyiv babitangaza.

Kuva intambara yatangira mu 2022, uyu waba ariwo mujyi munini w'u Burusiya uguye mu maboko ya Ukraine

Sudzha ni umujyi utuwe n'abantu bagera ku 5.000, ukaba izingiro ry'ubutegetsi bw'Akarere ku mupaka wa Kursk. uyu mujyi niwo munini kuruta iyindi mijyi Ukraine yafashe kuva yigaranzura u Burusiya tariki ya 6 Kanama 2024.

Perezida wa Ukraine,Volodymyr Zelensky,yavuze ko igisirikare cya Ukraine cyigomba guhita gishiraho icyicaro cy'ubuyobozi mu mujyi wa Sudzha ibyo bikaba bigaragaza ko Ukraine iteganya kuguma muri uwo mujyi ndetse no gukomeza kujya mbere ifata ibindi bice.

 



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

SADC yashimye ubufasha bwa ONU bwo gufasha ingabo zayo ziri muri DRC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-16 09:29:37 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-za-Ukraine-zafashe-umujyi-ukomeye-wu-Burusiya.php