Amakipe ya APR BBC mu bagabo no mu bagore yegukanye irushanwa
Amakipe y'abagabo n'abagore ya APR BBC yegukanye irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Abakinnyi,abatoza n'abakunzi b'umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya APR BBC mu bagabo yegukanye iryo rushanwa itsinze Patriots BBC amanota 80-63 ni mu gihe APR W BBC yatwaye icyo gikombe itsinze REG W BBC amanota 86-81.
Imikino ya nyuma y'iri rushanwa yakinwe ku wa gatandatu tariki ya 20 Mata muri BK Arena iryo rushanwa rikaba ryaratangiye ku wa gatandatu tariki ya 19 Mata 2024.
Umukino wa mbere wahuje APR BBC na Patriots BBC mu bagabo,uwo mukino warangiye ikipe y'ingabo z'igihugu iyoboye n'amanota 25 kuri 17 ya Patriots BBC.
Agace ka kabiri,APR BBC yakomeje gukina neza abakinnyi bayo barimo William na Dario Hunt batsinda amanota menshi, iyi kipe yari yahinduye abakinnyi ariko ikomeza kuyobora umukino.
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC ku buryo bugaragara kuko yari ifite ikinyuranyo cy'amanota 15.
Mu gace ka gatatu Patriots BBC yatangiranye imbaraga maze abakinnyi bayo barimo Turatsinze na Frank batsinda amanota menshi bakuramo ikinyuranyo cy'amanota 10.
Ibyo bimaze kuba umutoza wa APR BBC Mazen Trakh yahise asubiza mu kibuga abakinnyi barimo Noel Obadiah ,Ntore Habimana na William kuko Patriots BBC yari itangiye guhindura umukino.
Abo bakinnyi bamaze kugera mu kibuga bahise bakangura ikipe maze agace ka gatatu karangira APR BBC ikomeje kuyobora n'amanota 62-43.
Mu gace ka kane ari nako ka nyuma APR BBC yashimangiye insinzi yayo maze umukino wose urangira APR BBC iyoboye n'amanota 80-86 ihita yegukana iryo rushanwa.
Mu bagore APR W BBC yegukanye icyo gikombe nyuma yo gutsinda REG W BBC amanota 86-82 ariko hitabazwa iminota 5 y'inyongera kuko iminota isanzwe y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 72-72, muri iyo minota 5 y'inyongera APR W BBC yabashije kubona amanota 14 mu gihe REG W BBC yabonye amanota 9.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show