English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

NEC yagaragaje ko 90% by’ahazakorerwa amatora mu gihugu ibikorwa byo kuhategura byararangiye

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yagaragaje ko 90% by’ahazakorerwa amatora hirya no hino mu gihugu, ibikorwa byo kuhategura byararangiye.

Hasigaye iminsi ine ngo Abanyarwanda bitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, aho bazatorera, ibyumba by’itora birimo gutunganywa, bisigwa amarangi, guharura inzira no gukora amasuku ku bibuga. Abaturage abo bavuga ko biteguye neza aya matora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yagaragaje ko imyiteguro ku byumba by’itora igeze ku kigero cya 90%.

NEC igaragaza ko site z’amatora ari 2591 zirimo 2433 hano imbere mu gihugu n’izindi 158 zizifashihwa n’abanyarwanda bari mu mahanga.

Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora ku itariki 14 mu gihe abari hano mu Rwanda bazatora ku itariki 15 z’uku kwezi kwa Karindwi.

Mu Rwanda amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite ateganijwe hagati ya tariki ya 14-15 Nyakanga,icyo gikorwa cyizabimburwa n'Abanyarwanda bazatorera hanze y'igihugu tariki ya 14 Nyakanga ndetse n'Abanyarwanda baba imbere mu gihugu tariki ya 15 Nyakanga 2024



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Inkambi ya Mahama yagaragaje ubudasa mu irushanwa ryahuzaga amakipe yo mu nkambi(Amafoto)

Rubavu:Batatu bakekwaho kwinjiza magendu mu gihugu batawe muri yombi

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump

Ikipe y'ingabo z'igihugu yerekeje muri Tanzania (Amafoto)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-11 09:33:06 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NEC-yagaragaje-ko-90-byahazakorerwa-amatora-mu-gihugu-ibikorwa-byo-kuhategura-byararangiye.php