English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inzara ni yose muri Gaza nyuma yuko amakamyo yari atwaye imfashanyo z’ibiribwa acucuriwe mu nzira.

Abantu bataramenyekana bateze amakamyo yari atwaye inkunga y’ibiribwa abijyanye mu gace ka Gaza barayasahura, bikomeza gutuma abatuye aka gace barushaho kujya mu kaga ko kwibasirwa n’inzara.

Iyi nkunga yari yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera muri Gaza, aho yari igizwe n’amakamyo 106 arimo ibiribwa.

Gusa ubwo aya makamyo yari arenze agace kagenzurwa n’Ingabo za Israel, yaguye mu gace k’amabandi bari bambaye ibitambaro bibahisha mu maso, bategeka abashoferi b’amakamyo 99 kujya aho bababwiye, hatandukanye n’aho bari bagiye.

Byaje kurangira aba bantu bari bitwaje intwaro, batwaye ibiribwa byari muri ayo makamyo yose aho Komiseri Mukuru w’Ishami rya Loni rikorera i Gaza, Philippe Lazzarini, yavuze ko kimwe mu bitera ibi bibazo ari uko Israel yakuyeho burundu inzego zose z’ibanze i Gaza zirimo n’iz’umutekano, ku buryo ubu nta rwego na rumwe rushobora kuyobora abantu.

Mu nzego zasenywe harimo na Polisi ya Gaza, aho Israel yayishinjaga gukorana na Hamas. Magingo aya, uduce tutarimo ingabo za Israel tugenzurwa n’uduco tw’amabandi cyangwa se abagize umuryango runaka bafata icyemezo cyo kuyobora agace runaka.

Bikekwa ko aba ari bo bagize uruhare muri ubu busahuzi bw’imyaka yari igenewe abaturage. Philippe Lazzarini kandi yanenze Ingabo za Israel zitagira uruhare n’ubushake bwo gufasha imiryango mpuzamahanga izana inkunga y’ibiribwa, kuko hari n’ubwo Ingabo zayo zirebera udutsiko tw’abagizi ba nabi mu gihe bari gusahura inkunga igenewe abaturage bose muri rusange.

Ubundi mbere, aya makamyo yabaga aherekejwe n’aba bafatwa nk’abapolisi b’i Gaza, bigatuma nta dutsiko twayagabaho ibitero.

Gusa ku rundi ruhande, aya makamyo yasahuye nyuma yo gusabwa na Israel kugenda mbere y’igihe cyari cyateguwe, aho abashoferi bayo batunguwe, ndetse banasabwa guca mu nzira itari isanzwe ikoreshwa, ku buryo benshi bibaza impamvu Israel yahisemo kubigenza gutyo.

Israel kandi yanenzwe gufunga inzira zikoreshwa mu kugeza ibiryo ku baturage gusa yo ikabihakana, ikavuga ko ibiribwa byibwa na Hamas, uretse ko uyu mutwe nawo ubihakana, ugashinja Israel gukoresha inzara nk’icyaha cy’intambara.

Muri rusange, ibi bikorwa by’urugomo biri gutuma inkunga igezwa i Gaza irushaho kugabanuka kandi ari bwo ikenewe cyane. Mu Ukwakira, ni bwo bwa mbere i Gaza hinjiye ibiribwa bike ugereranyije n’andi mezi yose nyuma y’uko iyi ntambara itangiye.

Abarenga miliyoni 1.1 biganjemo abagore n’abana bafite ibyago byo kwibasirwa n’inzara ikomeye mu gihe cyose baramuka batabonye ibiribwa mu gihe cya vuba.

Intambara ikomeje guhuza Israel na Hamas nayo ntiyoroheye abatuye Gaza kuko abarenga ibihumbi 43 imaze kubahitana, abandi barenga ibihumbi 105 bakaba barakomeretse.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-19 08:42:42 CAT
Yasuwe: 70


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inzara-ni-yose-muri-Gaza-nyuma-yuko-amakamyo-yari-atwaye-imfashanyo-zibiribwa-acucuriwe-mu-nzira.php